Mu 2022, nibwo Curry yongereye amasezerano y’imyaka ine muri Warriors, kuri ubu akaba yashyizeho undi umwe bityo akazageza mu 2027 akiri muri iyi kipe rukumbi azi.
Muri aya masezerano y’imyaka itatu, Curry azahembwa miliyoni 55.8$ uri uyu mwaka, utaha azahembwe miliyoni 59.6$, uwa nyuma azakore amateka yo kuba umukinnyi wa mbere uhembwa miliyoni 60$ mu mwaka w’imikino, aho icyo gihe azaba afata miliyoni 62.6$.
Curry ari kwinjira mu mwaka wa 16 akina muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, NBA yose akaba azayikina muri Golden State Warriors.
Uyu mugabo w’imyaka 36 ni umwe mu bakinnyi beza babayeho mu mateka ya NBA kuko afite uduhigo twinshi turimo kuba ari we umaze gutsinda amanota atatu menshi, akaba amaze kuyegukana inshuro enye.
Shampiyona isanzwe (Regular Season) ya 2024/25 iteganyijwe gutangira tariki 22 Ukwakira 2024. Igikombe giheruka cyegukanywe na Boston Celtics itsinze Dallas Mavericks.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!