Muri uyu mukino wari ukomeye, Curry yatsinze amanota 29 ndetse anatanga imipira 13 ivamo andi nubwo kutagaragara kwa Jimmy Butler muri uyu mukino byateye icyuho cyatumye Warriors itsindwa amanota 126-119.
Avuga ku byamubayeho, Curry yagize ati “Iriya buriya yari ‘dunk’ yanjye ya nyuma. Ndabyivugiye none aha, iriya ni iya nyuma mubonye nakoze.”
Stephen Curry w’imyaka 36, ni umwe mu bakinnyi b’abahanga bari muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho akaba azwiho gutsinda amanota atatu kurenza ibindi byose.
Ibijyanye no gutsinda amanota akoze ‘dunk’ [gushyira umupira mu gakangara amaboko yawe ari hejuru yako], ntabwo abimenyereweho dore ko yaherukaga kubikora mu 2019, ubwo yari aherejwe umupira na Kevin Durant bakinanaga gusa ubu asigaye ari muri Phoenix Suns.
Golden State Warriors akinira kugeza ubu iri ku mwanya wa karindwi ku rutonde rwa Shampiyona ya NBA mu gice cy’Uburengerazuba, aho imaze gutsinda imikino 32, igatsindwa 28 mu gihe iri kwitegura guhura na Charlotte Hornets.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!