Uyu mukino wabaye mu rukerera rwo ku wa Mbere, tariki 17 Gashyantare 2025.
Ikipe yiswe ya Shaq’s OGs yari igizwe na benshi bafite amazina akomeye nka Stephen Curry, Kyrie Irving, Kevin Durant, Jaylen Brown, Jayson Tatum, James Harden, Damian Lillard na LeBron James utakinnye kubera imvune.
Ni ku nshuro ya mbere uburyo bushya bw’irushanwa bwakinwe, aho uyu mukino waretse kuba ikipe yo mu burasirazuba n’uburengerezuba, ahubwo ugirwa irushanwa ry’amakipe ane.
Yari agabanyije mu byiciro kuko hari iyiswe Shaq’s OGs yari igizwe na benshi bafite amazina akomeye, Chuck’s Global Stars y’abanyamahanga nka Victor Wembanyama na Nikola Jokić bakinaga All Star ya mbere.
Hari kandi indi yiswe Kenny’s Young Stars yarimo abakinnyi bakiri bato batanga icyizere nka Anthony Edwards, Jalen Brunson, Jalen Williams n’abandi.
Amazina akomeye atagaragaye muri uyu mukino ayobowe na Lebron James wagombaga gukora amateka yo gukina uyu mukino ku nshuro ya 21. Yiyongeraho Giannis Antetokounmpo na Anthony Davis, bose bagize imvune zitabemereraga gukina.
Curry yigaragaje cyane mu mukino wa nyuma, aho yatsinze amanota 12 akora na ‘rebound’ enye, ibyamuhesheje kwegukana igihembo cy’uwitwaye neza.
Uyu mukinnyi kandi yari yanitwaye neza muri 1/2 mu mukino batsinzemo Candace’s Rising Stars.
Curry yaherukaga iki gihembo mu 2022 ubwo yatsindaga amanota 50 arimo 48 yavuye mu manota atatu yatsinze inshuro 16.
Mac McClung ni we wegukanye igihembo cy’uwatsinze dunk nziza ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.












TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!