00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Stephen Curry yafashije ‘Shaq’s OGs’ kwegukana ‘All Star Game 2025’

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 17 February 2025 saa 08:37
Yasuwe :

Shaq’s OGs yatsinze Chuck’s Global Stars amanota 41-25, yegukana umukino w’intoranywa (All Star Game) muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu mukino wabaye mu rukerera rwo ku wa Mbere, tariki 17 Gashyantare 2025.

Ikipe yiswe ya Shaq’s OGs yari igizwe na benshi bafite amazina akomeye nka Stephen Curry, Kyrie Irving, Kevin Durant, Jaylen Brown, Jayson Tatum, James Harden, Damian Lillard na LeBron James utakinnye kubera imvune.

Ni ku nshuro ya mbere uburyo bushya bw’irushanwa bwakinwe, aho uyu mukino waretse kuba ikipe yo mu burasirazuba n’uburengerezuba, ahubwo ugirwa irushanwa ry’amakipe ane.

Yari agabanyije mu byiciro kuko hari iyiswe Shaq’s OGs yari igizwe na benshi bafite amazina akomeye, Chuck’s Global Stars y’abanyamahanga nka Victor Wembanyama na Nikola Jokić bakinaga All Star ya mbere.

Hari kandi indi yiswe Kenny’s Young Stars yarimo abakinnyi bakiri bato batanga icyizere nka Anthony Edwards, Jalen Brunson, Jalen Williams n’abandi.

Amazina akomeye atagaragaye muri uyu mukino ayobowe na Lebron James wagombaga gukora amateka yo gukina uyu mukino ku nshuro ya 21. Yiyongeraho Giannis Antetokounmpo na Anthony Davis, bose bagize imvune zitabemereraga gukina.

Curry yigaragaje cyane mu mukino wa nyuma, aho yatsinze amanota 12 akora na ‘rebound’ enye, ibyamuhesheje kwegukana igihembo cy’uwitwaye neza.

Uyu mukinnyi kandi yari yanitwaye neza muri 1/2 mu mukino batsinzemo Candace’s Rising Stars.

Curry yaherukaga iki gihembo mu 2022 ubwo yatsindaga amanota 50 arimo 48 yavuye mu manota atatu yatsinze inshuro 16.

Mac McClung ni we wegukanye igihembo cy’uwatsinze dunk nziza ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.

Ibi birori byatangijwe no kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu
James Harden agerageza kugarira Donovan Mitchell
Karl-Anthony Towns ahanganiye umupira
Curry ahanganye na Shai Gilgeous-Alexander
Ikipe ya Shaq's OGs yegukanye NBA All Star Game 2025
Stephen Curry yongeye kuba umukinnyi mwiza wa All Star Game
Mac McClung yahize abandi mu gutsinda dunk, nyuma yo kuyitera asimbutse imodoka
Mac McClung amaze kuba uwatsinze dunk inshuro eshatu zikurikiranya
Umuziki ntabwo utana na Basketball
Saweetie yataramiye abitabiriye ibi birori
Shaquille O'Neal witiriwe ikipe yegukanye igikombe
Imvune yatumye LeBron James adakora amateka yo gukina All Star Game ku nshuro ya 21

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .