00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Stephen Curry yaciye agahigo ko gutsinda amanota atatu muri NBA

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 15 Ukuboza 2021 saa 12:50
Yasuwe :

Stephen Curry ukinira Golden State Warriors, yaciye agahigo ko gutsinda amanota atatu inshuro nyinshi muri Shampiyona ya Basketball muri Amerika (NBA), aho yatsinze amanota atatu inshuro eshanu mu mukino Warriors yatsinzemo New York Knicks 105-96 kuri uyu wa Gatatu, ageza inshuro 2,977 atambutse kuri Ray Allen wayatsinze inshuro 2,973 hagati ya 1996 na 2014.

Mbere y’uyu mukino wabereye muri Madison Square Garden, Stephen Curry yari akeneye gutsinda amanota atatu inshuro imwe kugira ngo agere ku gahigo k’inshuro 2,973 zagezweho n’umunyabigwi Ray Allen.

Agace ka mbere k’umukino karangiye amaze kugera ku nshuro 2,974 mu gihe mu tundi duce yatsinzemo amanota atatu izindi nshuro eshatu.

Stephen Curry yaciye aka gahigo mu mikino 789, mu gihe Allen byasabye kugeza amanota atatu inshuro 2,973 mu mikino 1300.

Kuri ubu, uyu mukinnyi w’imyaka 33 asabwa gutsinda andi manota atatu inshuro 26 kugira ngo agere ku muhigo w’inshuro 3000.

Ku rutonde rw’abatsinze amanota atatu inshuro nyinshi muri NBA, Reggie Miller wakiniye Indiana Pacers hagati ya 1987 na 2005, ari ku mwanya wa gatatu n’inshuro 2,560.

Curry yaciye aka gahigo mu maso y’ibyamamare byari byitabiriye uyu mukino birimo umunyamuziki Alicia Keys, Michael Strahan wakinnye muri NFL, umunyarwenya Pete Davidson n’ababyeyi ba Stephen, Dell na Sonya Curry.

LeBron James ukinira LA Lakers na Kevin Durant wa Brooklyn Nets, ni bamwe mu bakinnyi ba NBA bashimiye Stephen Curry mu butumwa bashyize kuri Twitter.

Gutsinda uyu mukino byafashije Warriors kuyobora Agace k’Uburengerazuba n’intsinzi 23 mu gihe imaze gutsindwa imikino itatu muri uyu mwaka w’imikino.

Ku mwanya wa kabiri hari Phoenix Suns yatsinze Portland Trail Blazers amanota 111-107 nyuma yo kwitabaza iminota y’inyongera mu gihe kandi na Brooklyn Nets yakeneye inyongera kugira ngo itsinde Toronto Raptors amanota 131-129.

Muri uyu mukino utagaragayemo James Harden kubera COVID-19, Durant yatsinzemo amanota 34, asama imipira 13 yahushijwe n’abakinnyi ba Raptors mu gihe yatanze imipira 11 yavuyemo amanota kuri bagenzi be.

Stephen Curry yaciye agahigo ko gutsinda amanota atatu muri NBA
Byari ibyishimo kuri Curry waciye agahigo mu gace ka mbere ku mukino
Ray Allen na Reggie Miller bari baje gushyigikira Stephen Curry
Abakinnyi bamaze gutsinda amanota atatu inshuro nyinshi mu mateka ya NBA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .