J.R Smith ukina muri NBA yakubise umwe mu bigaragambya wamennye ikirahuri cy’imodoka ye

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 1 Kamena 2020 saa 02:08
Yasuwe :
0 0

J.R. Smith ukina muri Shampiyona ya Basketball muri Amerika, NBA, yagaragaye mu mashusho ari gukubita umuntu yavuze ko yangije ikirahure cy’imodoka ye mu myigaragambyo yabereye muri Los Angeles mu mpera z’icyumweru.

Smith w’imyaka 34, nta kipe afite nyuma yo gutandukana na Cleveland Cavaliers mu mwaka ushize. Yafashwe amashusho akubita imigeri umuntu ku muhanda, abuzwa na bamwe mu bigaragambya gukomeza kumukubita.

Uyu mugabo ufite uburebura bwa metero 1.98 n’ibilo 101, yasangije amashusho kuri Instagram ku wa Gatandatu mu gitondo, asobanura ibyo yakoze mbere y’uko bikwirakwira hose.

J.R. Smith yavuze ko umugabo w’umuzungu yamennye ikirahuri cy’imodoka ye, na we ntiyabyihanganira aramuhana.

Mu mashusho yagiye hanze, Smith agaragara yambaye umupira w’ingofero n’ipantaro y’umukara, akubita imigeri uwo muntu mu mutwe no ku kibuno hafi inshuro enye. Birangira uyu muntu ashoboye guhagaruka akiruka nyuma y’uko umwe mu bigaragambya asakuje ati “rekera, nyabuna rekera!”

Uwakubiswe byizerwa ko ntaho yaba ahuriye n’abigaragambya muri Los Angeles batishimiye ko umupolisi w’umuzungu yishe umwirabura George Floyd mu Mujyi wa Minneapolis ku wa Mbere w’icyumweru gishize.

Mu mashusho yo kwisobanura, Smith yagize ati “Umwe muri ibi bicucu by’abahungu b’abazungu ntabwo yari azi aho agiye amena ikirahuri cy’imodoka yanjye.”

“Ubwo rero amashusho asohotse mwese murabibona, naramwirukankanye ndamukubita. Yamennye idirishya ryanjye. Ibi ntabwo ari icyaha cy’urwango. Ntabwo ngirana ikibazo n’umuntu kandi nta muntu n’umwe wigeze ugirana ikibazo nanjye.”

J.R. Smith nta kipe afite nyuma yo gutandukana na Cleveland Cavaliers yakiniye imyaka ine hagati ya 2014 na 2019.

Mu myaka 15 yakinnye muri NBA, yatwaye NBA ari muri Cavaliers hamwe na LeBron James mu 2016.

J.R. Smith (iburyo) yakinnye imyaka ine muri Cleverand Cavaliers
Smith nta kipe afite nyuma yo gutandukana na Cleverand Cavaliers
J.R. Smith yisobanuye avuga ko uwo yakubise yamujijije kumena ikirahuri cy'imodoka ye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .