Umutoza Cheikh Sarr ku wa Kabiri, tariki ya 31 Gicurasi 2022, ni bwo yahamagaye urutonde rw’abakinnyi bazavamo abazitabazwa mu mikino yo gushaka itike yo gukina Igikombe cy’Isi.
Umwiherero nyir’izina uzatangira tariki ya 6 Kamena 2022 nk’uko bigaragara ku itangazo ryashyizwe ahabona n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA).
Abakinnyi batangajwe mu bazawitabira ntibarimo Shyaka Olivier usanzwe ari umukinnyi wa REG Basketball Club, ikipe yari ihagarariye u Rwanda mu mikino ya nyuma ya Africa Basketball League ya 2022.
Kapiteni w’Ikipe ya REG BBC, Kaje Elie, ni undi mukinnyi wari usanzwe amenyerewe mu Ikipe y’Igihugu ariko na we ntari mu bahamagawe.
Imikino y’amatsinda yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2023 izatangira tariki 1-3 Nyakanga 2022 mu itsinda u Rwanda rurimo rya kabiri (B). Rurihuriyemo na Sudani y’Epfo, Tunisie na Cameroun.
Imikino y’iri tsinda izabera muri BK Arena.
Mu mikino ibanza nyuma y’uko habayeho tombola, yabereye i Dakar muri Sénégal kuva tariki 26 Ugushyingo 2021. U Rwanda rwasoje nta mukino rutsinze.
Sudani y’Epfo yasoje ari iya mbere n’amanota atandatu, Tunisie ya kabiri n’amanota atanu, Cameroun ifite amanota ane mu gihe u Rwanda rwacyuye amanota atatu.
Ikipe y’u Rwanda yatsinzwe na Sudani y’Epfo amanota 68-56, itsindwa na Tunisie amanota 65-51 na Cameroun iyisubira iyitsinda ku manota 57-45.
Muri Afurika hari amatsinda ane agizwe n’amakipe ane muri buri tsinda. Ibihugu bitanu ni byo bizitabira imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi bihagarariye uyu mugabane.
Urugendo rwo gushaka ibihugu bizahagararira Afurika mu Gikombe cy’Isi ruzarangira tariki 23 Gashyantare 2023.
Imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi cya Basketball izabera mu Buyapani, Indonesie na Philippines kuva tariki 25 Kanama kugeza ku wa 10 Nzeri 2023.
Abakinnyi b’u Rwanda Umutoza Cheikh Sarr yahamagaye:
Ntore Habimana (Patriots),Turatsinze Olivier (RP-IPRC Kigali), Umuhoza Jean de Dieu (UGB), Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson (REG), Ruhamyandekwe Imad (Canada), Robeyns William (Belgium), Gasana Kenneth (Bahrain SC), Bruno Nyamwasa (Patriots), Uwitonze Justin (RP-IPRC Kigali), Hagumintwari Steven (Patriots), Adelin Mugasa Ndayishimiye (Pologne), Ndizeye Ndayisaba Dieudonné (Patriots), Kazeneza Emile Galois (USA), Mpoyo Axel Olenga (REG), Furaha Cadeau de Dieu (Abilene Christian, USA), Ngabonziza Patrick (Orion), Shema Osborne (Iona College, USA), Bigirumwami Noah (USA), Ntwari Marius (USA) na Rutsindura Brillant Brave (USA).




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!