Shampiyona ya Basketball yagarutse Patriots BBC itungurwa na IPRC Kigali, APR itsinda Espoir BBC (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 18 Mutarama 2020 saa 09:10
Yasuwe :
0 0

Intangiriro z’umwaka mushya w’imikino wa Basketball wa 2019/20 zagaragayemo impinduka, aho ku munsi wayo wa mbere wa Shampiyona y’uyu mukino iterwa inkunga na Banki ya Kigali PLC, Patriots BBC ifite igikombe giheruka, yatsinzwe na IPRC Kigali BBC amanota 85-80.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo hatangiye Shampiyona ya Basketball mu mwaka mushya w’imikino, haba imikino ibiri muri Petit Stade i Remera.

Umukino wari utegerejwe n’abatari bake wahuje Patriots BBC yatwaye igikombe cya Shampiyona giheruka ndetse na IPRC Kigali BBC itarabashije kuza mu makipe ane ya mbere ubushize, ariko kuri ubu yiyubatse.

Yari Patriots BBC itandukanye cyane n’iyo abantu bari bamaze kumenyera uhereye ku batoza bari bahawe ikiraka cyo gutoza mu gushaka itike y’irushanwa rya Basketball Africa League ndetse n’abakinnyi b’Abanyamahanga bari bitabajwe n’iyi kipe mu mezi abiri atatu ashize.

Patriots BBC yatozwaga na Mukurarinda Jean Claude, yayoboye agace ka mbere n’amanota 25-15 mu gihe agace ka kabiri karangiye amakipe yombi anganya amanota 38-38 nyuma y’uko IPRC Kigali BBC itsinze amanota 23 muri iyi minota yakurikiyeho.

IPRC Kigali irimo abakinnyi benshi bashya, yizigamiye mu gace ka gatatu ubwo yashyiragamo ikinyuranyo cy’amanota atanu (59-64).

Habura iminota ibiri n’amasegonda 51 ngo umukino urangire, nibwo IPRC Kigali yashyizemo ikinyuranyo cy’amanota 12 (69-81), Hagumintwari Steve na Mugabe Aristide bagerageza kukigabanya mbere y’uko hasigaramo inota rimwe (80-81) ubwo Ruzigande Ally yatsindaga amanota atatu habura amasegonda 45.

Icyizero cy’uko Patriots BBC yashoboraga gukora ibyo yamenyereje abakunzi bayo, itsinda iturutse inyuma, cyayoyotse muri aya masegonda yari asigaye ubwo Isezerano Enock na Nkanira Bello, buri umwe yatsindaga amanota abiri yasoje umukino harimo amanota atanu y’ikinyuranyo (80-85).

Kapiteni wa IPRC Kigali BBC, Isezerano Enock, ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino, 21, mu gihe Kasongo Junior Aubin wa Patriots BBC yatsinzemo amanota 19.

Mu wundi mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu, APR BBC na yo ifite abakinnyi benshi bashya, yatsinze Espoir BBC amanota 90-69.

Sangwe Armer wa APR BBC yatsinzemo amanota 39 wenyine mu gihe Niyonkuru Pascal bakinana, yatsinzemo amanota 19.

Indi mikino iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru

Ku wa Gatandatu tariki ya 18 Mutarama 2020

  • 14:00 UR- CMHS vs 30Plus BBC (Abagabo, Stade Amahoro)
  • 16:00 The Hoos Rwa vs RP-IPRC Huye (Abagore, Stade Amahoro)
  • 18:00 REG BBC vs RP-IPRC Huye (Abagabo, Stade Amahoro)

Ku Cyumweru tariki ya 19 Mutarama 2020

  • 11:00 UR Huye vs APR WBBC (Abagore, Huye)
  • 13:00 UR Huye vs Rusizi BBC (Abagabo, Huye)
  • 12:00 Ubumwe BBC vs GS Marie-Reine Rwaza (Abagore, Stade Amahoro)
  • 14:00 Tigers BBC vs RP- IPRC Musanze (Abagabo, Stade Amahoro)
  • 16:00 UGB vs Shoot For the Stars (Abagabo, Stade Amahoro)
Abakinnyi ba Patriots BBC bitabajwe kuri uyu mukino
IPRC Kigali BBC yiganjemo abakinnyi benshi bashya
Abasifuzi bayoboye umukino
Abafana ba Patriots BBC ntibiyumvishaga ibiri kuba ku ikipe yabo
Ruzigande Ally agerageza gushyira umupira mu nkangara
Ndoli Jean Paul ashaka uko azibira Hagumintwari Steve
Kapiteni wa Patriots BBC, Mugabe Aristide yirukankana umupira
Nijimbere Benit ashaka uko acenga Ruzigande Ally wari wamwimye inzira
Patriots BBC yarwanye no gukuramo amanota yarushwaga, biba iby'ubusa

Amafoto: Umurerwa Delphin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza