00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruhamiriza akomeje gukora amateka mu gusifura muri Basketball

Yanditswe na Ishimwe Olivier Ba
Kuya 14 July 2022 saa 07:36
Yasuwe :

Umusifuzi mpuzamahanga mu mukino wa Basketball, Jean Sauveur Ruhamiriza, akomeje gukora amateka, aho ari we munyafurika rukumbi wabashije gusifura muri NBA Summer League iri kubera muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Ruhamiriza ari mu basifuzi baturutse ku migabane itandukanye batoranyirijwe gusifura imikino ya NBA Summer League, iri kuba guhera ku wa 7 - 17 Nyakanga 2022, mu mujyi wa Las Vegas.

Ruhamiriza w’imyaka 31 y’amavuko ni we musifuzi rukumbi werekeje muri iyi mikino ukomoka muri Afurika.

Uyu musore tariki 9 Nyakanga yasifuye umukino we wa mbere wahuje Detroit Pistons na Washington Wizards, afatanyije na Biniam Maru na Catherine Chang. Ni umukino warangiye Detroit Pistons itsinze amanota 105 kuri 99 ya Washington Wizards.

Ruhamiriza yabwiye IGIHE ko ari ibintu yishimiye cyane. Yagize ati “Muri make kwitabira iyi mikino byaranshimishije, kuko ni amahirwe nagize cyane yo kongera ubumenyi n’uburambe muri uyu mwuga."

Tariki 12 Nyakanga kandi Ruhamiriza yasifuye umukino wa kabiri, aho Memphis Grizzlies yatsinze Brooklyn Nets amanota 120 kuri 84.

Yakomeje ati "Iri rushanwa riba ririmo abayobozi bakomeye ba NBA, abasifuzi ba NBA, G League ndetse na Women’s National Basketball Association (WNBA) n’abatumirwa bake bayobora ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball ku Isi. Ugendeye kuri aba bantu bose usanga ari amahirwe meza umuntu aba abanye yo gusangira ubumenyi, no gusifura imikino y’amakipe yo ku rwego rwo hejuru."

Nk’uko amategeko ya NBA Summer League abiteganya, abasifuzi b’abashyitsi bavuye muri FIBA, BAL na Euro League, ntibemerewe gusifura imikino irenze ibiri. Bivuze ko Ruhamiriza imikino ye yose yayisoje.

Ruhamiriza akomeje kubaka izina muri uyu mwuga, aho mu 2021 yasifuye imikino y’igikombe cy’Isi cya Basketball mu bagore batarengeje imyaka 19 cyabereye muri Hongrie.

Yanashyizeho agahigo ko kuba umunyarwanda wa kabiri usifuye imikino y’igikombe cy’Isi muri Basketball, nyuma ya Shema Maboko Didier - ubu ni Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri ya Siporo.

Gutoranywa mu basifuye NBA Summer League byaturutse ku buryo uyu musore yitwaye neza mu mikino ya Basketball African League (BAL) yabereye mu Rwanda muri uyu mwaka kuva tariki 5 - 28 Gicurasi, n’andi marushanwa yagiye agaragaramo.

Ruhamiriza akomeje kubaka izina mu basifuzi nyafurika muri Basketball
Ruhamiriza yabaye umunyarwanda wa mbere usifuye NBA Summer League
Ruhamiriza na bagenzi be ku mukino wa mbere muri NBA Summer League
Ruhamiriza ari kumwe na Don Hudson (ubanza ibumoso) ugenzura abasifuzi muri BAL, Eunice LIM na Monty McCutchen usifura muri NBA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .