RMI yatangije uburyo bushya bwo guhugura abakozi bagiye kwinjira mu kazi ka leta

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 21 Werurwe 2019 saa 06:37
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu cy’Amahugurwa mu by’Imicungire y’abakozi n’umutungo, RMI cyatangiye guhugura abakozi ba leta bagiye kwinjira mu kazi mu rwego rwo kubafasha kumenya inshingano z’ibigo baba bagiye gukorera n’indangagaciro zigomba kubaranga, imikorere n’imitekerereze.

Bahabwa amasomo agabanyije mu byiciro bitatu byuzuzanya harimo kwigishwa aho igihugu cyifuza kwerekeza, inshingano z’ikigo bagiye gukoreramo no kwigisha indangagaciro zizatuma za nshingano igihugu cyabahaye babasha kuzirangiza neza.

Ku ikubitiro abakozi bashya 52 b’Ikigo cy’Ubwiteganyirize, RSSB, bamaze iminsi icyenda bahabwa amahugurwa n’ibiganiro bitandukanye bahawe n’impuguke ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye.

Kuri uyu wa 20 Werurwe 2019, i Muhanga ku ishami rya RMI- Murambi nibwo hasojwe aya mahugurwa y’abagiye gutangira akazi muri RSSB.

Umuyobozi Mukuru wa RMI, Gasamagera Wellars, yavuze ko akurikije uburyo bagiye bagaragaza impinduka kuva bagera muri aya mahugurwa batanga icyizere y’uko aho bagiye gukora bazatanga umusaruro ushimishije.

Yagize ati “Icyo bakuye aha nizeye ni uko bahavanye imyumvire iri ku rwego rushimishije, ikindi bahavanye ikintu cyo kwiyumvamo guhanga ibishya no gukora ibintu bidasanzwe.”

Abitabiriye aya mahugurwa bavuze ko uretse gusobanurirwa imiterere y’ikigo bagiye gukorera, banasobanuriwe uko igihugu gihagaze, icyerekezo cyacyo n’ibindi.

Niwingabiye Clarisse ugiye gukora ibyo kugenzura inyemezabwishyu za mituweri ziturutse mu bitaro bitandukanye, (Medical Benefice Verification Officer) yagize ati “Aha twahigiye ibintu byinshi cyane cyane indangagaciro, ubunyarwanda n’uko igihugu gihagaze muri rusange. Benshi ntabwo twari tubizi, hari ibintu byinshi twize bijyanye n’aho igihugu cyavuye, aho kigeze ndetse n’intego zacyo mu cyerekezo 2050.”

“Iyo umuntu amaze gukora ikizamini, ni ubumenyi rusange bwo mu ishuri cyangwa ubundi buke aba afite, ariko muri aya mahugurwa twinjiye mu kigo, twinjira mu gihugu mu nshingano za buri wese ku buryo umuntu agenda azi aho yerekeza, azi ibyo agiye gukora n’inshingano ze kandi akazuzuza uko bikwiye.”

Ubuyobozi bwa RMI butangaza ko ubu buryo bushya bushobora kuzajya bukoreshwa no mu bindi bigo bya leta na za Minisiteri ku bakozi bashya bagiye gutangira imirimo.

Itegeko rigenga abakozi ba leta riteganya ko umukozi wese ugiye kwinjira mu kazi ka leta abanza gutozwa mu rwego rwo kwinjizwa mu murimo no gusobanurirwa icyo agiye gukora n’icyo igihugu kimutezeho.

Abayobozi bashyikiriza impamyabushobozi abahuguwe
Aya mahugurwa yitabiriwe n'abakozi 52 bagiye gutangira akazi muri RSSB
Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa
Byari ibyishimo nyuma yo gusoza amahugurwa
Gasamagera Wellars ashyikiriza impamyabushobozi umwe mu bakozi ba RSSB basoje amahugurwa
Hatewe igiti cy'umwembe nk'ikimenyetso cy'igihango RSSB na RMI bagiranye
Umuyobozi ushinzwe Imirimo rusange muri RSSB, Nyirishema Innocent yashimye RMI yatekereje guhugura abakozi bashya b'ikigo akorera
Umuyobozi Mukuru wa RMI, Gasamagera Wellars, aganira n'itangazamakuru
Umuyobozi Mukuru wa RMI, Gasamagera Wellars, aganira n'itangazamakuru
Umuyobozi mukuru ushinzwe abakozi ba Leta muri MIFOTRA, Mbabazi Comfort yasabye abahuguwe kuzirikana ko igihugu kibatezeho umusaruro no gukora mu nyungu z'umuturage
Niwingabiye Clarisse yavuze ko aya mahugurwa yayungukiyemo byinshi bizamuherekeza mu nshingano ze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza