REG yageze ku mukino wa nyuma, Patriots itsinda APR BBC umukino wa kabiri (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 20 Nyakanga 2019 saa 11:19
Yasuwe :
0 0

Imikino ya Playoffs muri Shampiyona ya Basketball mu Rwanda yabaye kuri uyu wa Gatanu yasize REG BBC igeze ku mukino wa nyuma ubwo yatsindaga Espoir BBC umukino wa gatatu yikurikiranya ku manota 79-58 mu gihe Patriots BBC yatsinze APR BBC amanota 69-53 ikayiyobora n’imikino 2-1.

Bitandukanye no mu mwaka ushize aho iyi mikino yakinwe mbere ya shampiyona, uyu mwaka ni yo yasoje kandi ni yo izatanga ikipe yegukana igikombe kuko yahuje amakipe yaje mu myanya ine ya mbere mu bagabo no mu bagore.

Muri shampiyona ya Baskteball iterwa inkunga na Banki ya Kigali, muri ½ amakipe atanguranwa gutsinda imikino myinshi muri itanu ishoboka mu gihe ku mukino wa nyuma ho azatanguranwa gutsinda myinshi muri irindwi ishoboka.

REG BBC y’umutoza Ngwijuruvugo Richard Patrick yaraye igeze ku mukino wa nyuma ubwo yatsindaga Espoir BBC y’umutoza Mwiseneza Maxime amanota 79-58 mu mukino wa gatatu wabaye kuri uyu wa Gatanu.

Espoir BBC yari yatsinzwe imikino ibiri ibanza yabaye mu cyumweru gishize, yari yitezweho kureba niba itsinda uyu mukino kugira ngo hitabazwe umukino wa kane, ariko ntiyabigeraho.

REG BBC yayoboye agace ka mbere k’uyu mukino ku manota 23-17, mu ka kabiri itsinda 14-11, 20-16 mu ka gatatu ndetse na 22-14 mu ka kane.

Umunya-Cameroun Beleck Bell ukinira REG BBC yatsinze amanota 20 muri uyu mukino mu gihe Sangwe Armel wa Espoir BBC yatsinzemo amanota 18.

REG igeze ku mukino wa nyuma nyuma yo gutsinda umukino wa mbere ku manota 85-52, uwa kabiri kuri 66-54 ndetse n’uyu wa gatatu ku manota 79-52.

Patriots BBC na APR BBC ziracyahatanye

Undi mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu, wahuje Patriots BBC na APR BBC zaje ku mwanya wa mbere n’uwa kane mu mikino isanzwe ya shampiyona.

Amakipe yombi yaje muri uyu mukino anganya umukino 1-1 dore ko APR yatsinze uwa mbere ku manota 87-80 ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, Patriots BBC ikayihimuraho, ikayitsinda 63-51 bukeye bwaho.

Patriots BBC y’umutoza Henry Mwinuke, yatsinze APR BBC amanota 69-53 iyobora n’imikino 2-1 ndetse amakipe yombi arakina umukino wa kane kuri uyu wa Gatandatu guhera saa 19:00.

Uko bihagaze muri shampiyona y’abagore

Mu cyiciro cy’abagore na bo barakomeza gukina mu mpera z’iki cyumweru.

The Hoops iyoboye Ubumwe WBBC n’imikino 2-0 nyuma yo kuyitsinda 67-39 na 57-40 mu mpera z’icyumweru gishize, zirahurira mu mukino wa gatatu kuri uyu wa Gatandatu mu gihe zanakina undi wa kane kuri iki Cyumweru bibaye ngombwa.

RP-IPRC South WBBC na APR WBC ziranganya umukino 1-1 kugeza ubu nyuma y’uko APR itsinze 48-40 mu mukino wa mbere, IPRC South igatsinda 63-55 mu mukino wa kabiri.

Umukino wa gatatu uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu saa 15:00 mu gihe uwa kane uzakinwa kuri iki Cyumweru saa 13:00.

Kubanatubane Philippe wa Espoir BBC ashaka uko anyuza umupira kuri Nshobozwabyosenumukiza wa REG BBC
Nkurunziza Walter wa REG BBC asimbuka ngo atsinde amanota
Kamilindi Olivier agerageza kugumana umupira hagati y'abakinnyi ba REG BBC
Nshobozwabyosenumukiza areba ku nkangara mbere yo kurekura umupira
Abana bahabwa umwanya wo kwerekana ubumenyi bafite kuri Basketball, abashyize umupira mu nkangara bagahembwa na Banki ya Kigali
Beleck Bell yitegura gushota n'ubwo yari akizitiwe n'abakinnyi
Beleck Bell ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino
Nkundwa Thierry yitegura gusama umupira mu gice yacungirwaga hafi na Shyaka Rugambwa wa REG BBC

Amafoto: Uwihanganye Hardi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza