Tariki ya 24 Nzeri 2021 ni bwo Ubumwe Basketball Club yari isanzwe ihatana muri Shampiyona yatangaje ko yemeye guhindura izina igafata irya REG BBC nyuma y’ibiganiro byahuje Ubumwe Initiative n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG).
Ubwo ibi byakorwaga, REG yemeye gufata abakinnyi, abatoza ndetse n’abari abayobozi ba Ubumwe BBC irabagumana, gusa biba ngombwa ko ifata izina rya REG kuko kuri ubwo itari ifite ubuzima gatozi bwari kuyemerera guhatana muri Shampiyona.
Ubu bufatanye bwatangarijwe imbere y’uwari Visi Perezida wa Ferwaba, Nyirishema Richard, bwagombaga kumara imyaka itatu yarangiye ku wa Kabiri tariki 24 Nzeri 2024 aho Ikipe ya REG mu itangazo yashyize hanze yavuze ko butazakomeza, buri kipe izaguma ukwayo.
REG yavuze ko ishimira komite ya Ubumwe BBC bakoranye muri iyi myaka itatu ishize aho batwayemo ibikombe birimo Shampiyona y’umwaka wakurikiyeho wa 2022.
Ubumwe BBC ishobora kutazongera kubaho
Ubwo twavuganaga n’Umuyobozi wa Ubumwe Initiative, Twizeyimana Albert Baudouin, yadutangarije ko kugeza ubu batari bamenya niba iyi kipe izongera kubyutsa umutwe nyuma yo gutandukana na REG yari umuterankunga wayo.
Ati “Tuvugishije ukuri, twagiye kwihuza na REG kubera ko twari dufite ikibazo cy’amikoro. Uyu munsi ntabwo twavuga ngo umwaka utaha tuzahita tuyigarura kuko ikipe irahenda, bityo tuzabanza turebe ko hari aho amafaranga yava”.
Albert Baudouin yakomeje avuga ko bazakomeza gushyira imbaraga muri Ubumwe Initiative ikora imishinga itandukanye igamije kuzamura umukino wa Basketball ihereye mu bana, aho basanzwe bakorana n’ibigo by’amashuri bitandukanye.
Yavuze ko banamaze kugira ubunararibonye mu kuyobora amakipe aho hagize iyindi ishaka ko bayibikorera biteguye kuganira na yo.
Aba basigiye REG ibikombe bitanu harimo bibiri bya Shampiyona, m ugihe bagiye banitwara neza mu marushanwa mpuzamahanga.
Mu bindi bayisigiye harimo abakinnyi 16 n’abatoza batandatu mu gihe bari banafite ibirarane n’imyenda bingana na miliyoni 12,4 Frw.
Iyi kipe iheruka gutsindwa na APR WBBC ku mukino wa nyuma wa Rwandan Cup, zishobora kongera guhura mu mikino ya kamarampaka izagena uzeguka Shampiyona y’uyu mwaka dore ko amakipe yombi ari yo ahabwa amahirwe yo kwitwara neza mu mikino ya kimwe cya kabiri.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!