Uyu mukinnyi w’imyaka 27, yamaze gutangira imyitozo mu Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu, aho ikomeje kwitegura imikino ya nyuma ya Rwanda Cup 2024.
Mu mikino ya ½ iteganyijwe ku wa Gatatu, tariki 18 Nzeri 2024, REG WBBC irakina na IPRC Huye saa 15:00 muri BK Arena, mu gihe APR WBBC irahura na Kepler WBBC saa 17:30.
Victoria Reynolds ukina nka ‘small forward’ ni umwe mu bakinnyi beza cyane muri aka karere, aho aherutse kubigaragaza mu Mikino Nyafurika ‘FIBA Africa Women Basketball League Zone V Qualifiers’ yabereye i Kigali mu 2023.
Icyo gihe Victoria yabaye umukinnyi mwiza w’irushanwa nyuma yo gufasha KPA kwegukana umwanya wa mbere muri Zone V.
Iyi kipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu iheruka kugura Krumesh Patel watozaga amakipe y’abato ya Grande-Bretagne gusa batandukana nyuma y’iminsi itatu gusa.
Kuri ubu, iyi kipe yongeye Ogoh Odaudu mu batoza bayo, nyuma y’aho ikipe y’abagabo yatozaga isezerewe mu Mikino ya Kamarampaka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!