Uyu mukinnyi w’imyaka 26 yanyuze no muri Las Vegas Aces ya mujyanye muri WNBA na Indiana Fever.
Pointer ukina nk’Umu-’Guard’ yiyongereye k’Umunya-Sénégal, Aminata Ly n’Umurundi, Nezerwa Ines, Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu yaherukaga kwibikaho.
REG WBBC ikomeje kwitegura iri rushanwa, rizaba tariki ya 6 kugeza 15 Ukuboza i Dakar muri Sénégal.
Imikino ya Africa Women’s Basketball League izitabirwa n’amakipe yitwaye neza mu duce aherereyemo, aho nka Zone V u Rwanda rubarizwamo yatanze amakipe atatu ariyo Al Ahly yo mu Misiri, REG WBBC na APR WBBC.
Aya makipe yiyongeraho AS Ville Dakar (Sénégal), Sporting Alexandria (Misiri), Mountain of Fire & Miracles na Nigeria Customs (Nigeria), Friend’s Basketball Association (Côte d’Ivoire), ASB Makomeno na CNSS (RDC), Ferroviario Maputo (Mozambique), FAP (Cameroun).
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!