Iyi mikino ya AWBL izabera i Dakar muri Sénégal tariki 6-15 Ukuboza 2024, u Rwanda ruzahagararirwa na REG WBBC na APR WBBC.
Aminata asanzwe akina muri Fordham University n’Ikipe y’Igihugu ya Sénégal, aho aheruka mu yegukanye umudali wa zahabu mu mikino y’ibihugu bikoresha igifaransa yabereye i Kinshasa mu 2023.
Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu yibitseho kandi Umurundi Nezerwa Ines uzwi nka Giti n’ubundi wayinyuzemo mu myaka ishize.
Uyu mukinnyi w’imyaka 31 ageze muri Association Sportive de Villeurbanne Éveil Lyonnais yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bufaransa.
Icyakora REG WBBC yatakaje Kristina King uri mu bagize uruhare rukomeye mu gufasha iyi kipe kugera aho igeze.
Imikino ya Africa Women’s Basketball League izitabirwa n’amakipe yitwaye neza mu duce aherereyemo, aho nka Zone V u Rwanda rubarizwamo yatanze amakipe atatu ariyo Al Ahly yo mu Misiri, REG WBBC na APR WBBC.
Aya makipe yiyongeraho AS Ville Dakar (Sénégal), Sporting Alexandria (Misiri), Mountain of fire & Miracles (Nigeria), Friend’s Basketball Association (Côte d’Ivoire), ASB Makomeno na CNSS (RDC), Ferroviario Maputo (Mozambique), FAP (Cameroun) na Nigeria Customs (Nigeria).
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!