00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

REG y’Abagore yegukanye Igikombe cya mbere cya Shampiyona ya Basketball (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 31 Ukwakira 2021 saa 11:21
Yasuwe :

REG WBBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ya Basketball iterwa inkunga na Banki ya Kigali Plc mu bagore nyuma yo gutsinda The Hoops Rwanda amanota 50-44 mu mukino wa gatatu wa Play-offs wabereye muri Kigali Arena kuri iki Cyumweru.

Amakipe yombi yahuye ku nshuro ya gatatu mu minsi itatu nyuma y’uko The Hoops yari ifite igikombe giheruka, yatsinze umukino wa kabiri wabaye ku wa Gatandatu.

Kuri iki Cyumweru, ubwo haburaga iminota itatu ngo agace ka mbere karangire, amakipe yombi yanganyaga amanota 6-6 mu gihe Iryimanivuze Deborah yatsinze amanota abiri yatumye The Hoops ijya imbere (7-8), ariko Muganza Nyota Mireille, Akon Rose Paul na Utamuliza Marie Chantal batsinda amanota yahesheje REG WBBC kugira 13-8.

REG yageze aho ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota 14 (22-8) ku munota wa gatatu w’agace ka kabiri, ariko abarimo Ineza Sifa Joyeuse, Feza Ebengo na Mwizerwa Faustine bafasha The Hoops kugabanya ikinyuranyo kugeza ubwo karangiraga hasigayemo amanota arindwi (28-21).

Akon Rose Paul Macuei yigaragaje cyane muri uyu mukino, yongera gufasha REG gushyiramo ikinyuranyo cy’amanota 14 (37-23) mu minota itanu ya nyuma y’agace ka gatatu, ariko kose karangira hasigayemo atandatu (37-31) nyuma y’amanota ane ya Ineza Sifa n’andi ane ya Fiza Ebengo.

Aba bombi ni bo batsinze andi manota abiri kuri buri umwe, ikinyuranyo gisigara ari amanota abiri (37-35) nyuma y’amasegonda 80 agace ka kane gatangiye, ariko amanota atatu ya Utamuliza Chantal atuma ikinyuranyo kiba atanu (42-37) habura iminota itanu.

The Hoops yashoboraga kujya imbere nyuma y’amanota abiri yatsinzwe na Nadine Rutagengwa habura amasegonda 78 ngo umukino urangire (46-44), ariko Muganza Nyota Mireille na Akon Rose Paul batsinda amanota yahesheje intsinzi ikipe ya Sosiyete y’Igihugu ishinzwe Ingufu ku manota 50-44.

Gutsinda uyu mukino byahesheje REG WBBC kugira intsinzi ebyiri zari zikenewe mu mikino itatu kugira ngo yegukane igikombe ndetse ni yo izakina irushanwa rya “Zone V”.

Iyi kipe yari yatangiye Shampiyona yitwa Ubumwe WBBC, ariko muri Nzeri ihindura izina, yitwa REG WBBC.

Abakinnyi bitwaye neza bashimiwe

Abakinnyi bitwaye ari nabo bazaba ba ambasaderi ba Banki ya Kigali ni Akon Rose Paul Macuei (REG) wabaye Umukinnyi mwiza w’umwaka; Uwimpuhwe Henriette (GS Marie Reine) wabaye umukinnyi wazamuye urwego kurusha abandi; Feza Ebengo (The Hoops) warushije abandi kugarira; Akon Rose Paul (REG) watsinze amanota menshi na Imanizabayo Marie Laurence (APR) warushije abandi gutsinda amanota atatu.

Ikipe y’umwaka igizwe na Nsanzabaganwa Nelly Sandra (RP- IPRC Huye), Micomyiza Rosine (The Hoops), Ineza Sifa Joyeuse (The Hoops), Akon Rose Paul Macuei (REG) na Muganza Nyota Mireille wa REG mu gihe umutoza mwiza ari Mukaneza Espérance wa REG WBBC.

Abakinnyi n'abatoza ba The Hoops Rwanda bifotoza mbere y'umukino
Ifoto y'abakinnyi n'abatoza ba REG WBBC
Amakipe yombi yahuriye mu mukino wa gatatu nyuma y'uko buri imwe yatsinze umukino umwe
Feza Ebengo atanguranwa umupira na Akon Rose Paul
Abafana bake bari baje gushyigikira ikipe ya REG WBBC
Utamuliza Marie Chantal agerageza gucika Micomyiza Rosine wa The Hoops
Ineza Sifa Joyeuse yitegura gutera lancer franc
Amakipe yombi yahuriye mu mukino wa gatatu nyuma y'uko buri imwe yatsinze umukino umwe
Ineza Sifa afite umupira mu gihe Kantore Sandra yiteguraga kumusatira
Kantore Sandra wa REG, yatsinze amanota atatu gusa kuri iki Cyumweru
Akon Rose Paul Macuei agerageza gusatira inkangara
REG WBBC yegukanye Igikombe cya mbere cya Shampiyona ya Basketball
Byari ibyishimo ku bakinnyi, abatoza n'abayobozi ba REG

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .