Uyu mukino wa ½ wabaye ku wa Gatanu, ukaba wari utegerejwe cyane kuko aya makipe y’ubukombe mu Rwanda yari agiye guhanganira kwerekeza ku mukino wa nyuma.
REG WBBC yatangiye umukino neza, Victoria Reynolds ayitsindira amanota menshi. Agace ka mbere karangiye iwuyoboye n’amanota 19 kuri 14 ya APR WBBC.
Agace ka kabiri kari karyoshye cyane amakipe yombi yazamuye amanota, Italee Lucas na Kamba Yoro Diakite bafasha Ikipe y’Ingabo.
Ku rundi ruhande, Kristina King yakoreye mu ngata Victoria batsinda amanota menshi cyane. Igice cya mbere cyarangiye REG WBBC ikomeje kuyobora umukino n’amanota 47 kuri 30 ya APR WBBC.
Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu yakomeje kwitwara neza yongera amanota yatsindaga inarushaho kuzamura icyizere cyo kwegukana uyu mukino.
Ibi byatumye Ikipe y’Ingabo yo icyongera itangira kugabanya ikinyuranyo bifatika. Lucas na Shaina Pellington bayifashaga gutsinda.
Mu gace ka nyuma, Ikipe y’Ingabo yakomeje gukina neza igabanya ikinyuranyo kigera mu manota atanu gusa. REG WBBC yari yizeye intsinzi cyane yabonye bikomeye bongera gutsinda ibifashijwemo na Victoria na Kristina.
Umukino warangiye REG WBBC yatsinze APR WBBC amanota 82-77 igera ku mukino wa nyuma.
Iyi kipe itaratsindwa, yasanze Al Ahly yo mu Misiri nayo yageze kuri uyu mukino wa nyuma itsinze Kenya Ports Authority amanota 104-63.
Ni ikipe yo kwitondera cyane kuko na yo ntiratsindwa ariko igikomeye imikino yose yagejeje mu manota 100.
Aya makipe yombi kandi ni yo azahagararira Akarere ka Gatanu mu mikino ya Africa Women Basketball League.
Ni mu gihe umukino wa nyuma uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki 2 Ugushyingo 2024 saa Kumi za Kigali.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!