Uyu mukino wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki 4 Ukwakira 2024 muri Petit Stade.
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yinjiye mu mukino kare, Umugwaneza Charlotte na Kamba Yoro Diakite bayitsindira amanota menshi. Agace ka mbere karangiye, APR WBBC iyoboye n’amanota 22 kuri 15 ya REG WBBC.
Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu yatangiranye imbaraga agace ka kabiri, Destiney Philoxy na Victoria Reynolds bakuramo ikinyuranyo, amakipe yombi anganya amanota 26-26.
APR yujuje amakosa hakiri kare, byorohereza REG gukora amanota menshi bityo itangira kuzamura ikinyuranyo.
Igice cya mbere cyarangiye REG WBBC yigaranzuye APR WBBC iyobora umukino n’amanota 40-30.
Mu gace ka gatatu, umukino wahinduye isura amakipe yombi aratsindana. APR WBBC yagatsinze ku manota 16-13, ariko ikomeza kuyobora umukino na 53-46.
Mu gace ka nyuma, Ikipe y’Ingabo yiminjiriyemo agafu, Uwizeye Assouma na Diakite batsinda amanota menshi, ikinyuranyo gishiramo.
Mu minota ibiri ya nyuma, Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu yujuje amakosa bifasha APR cyane. Umugwaneza yakomeje gutsindira iyi kipe amanota ariko REG na yo igakina nk’ikipe nkuru yihagararaho.
Bigoranye cyane, umukino warangiye REG WBBC yatsinze APR WBBC amanota 68-67 yegukana intsinzi ya mbere bityo itangira neza Imikino ya Kamarampaka.
Umugwaneza Charlotte wa APR WBBC yatsinze amanota 17 akora na ’rebounds’ 17. Ni mu gihe Victoria Reynolds yatsinze amanota 16 akora na ’rebounds’ enye.
Umukino wa nyuma wa kabiri uteganyijwe ku Cyumweru, tariki 6 Ukwakira 2024 muri Petit Stade.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!