Uyu mukino wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 21 Gashyantare 2025 muri Lycée de Kigali.
Wari uhanzwe amaso cyane kuko uwavuga ko ariwo wa mbere ukomeye amakipe yombi yari agiye gukina muri iyi shampiyona ntabwo yaba abeshye.
Uyu mukino watangiye amakipe yombi yigana byatumaga amanota ataba menshi. Agace ka mbere karangiye, REG WBBC iyoboye n’amanota 13-10.
Kepler WBBC yasubiranye imbaraga mu gace ka kabiri, abarimo Uwimpuhwe Henriette na Umuganwa Sandra bayitsindira amanota menshi.
Iyi kipe yazamuye ikinyuranyo kigera mu manota 10 (32-22). Icyakora igice cya mbere cyarangiye iyi kaminuza iyoboye umukino n’amanota 32 kuri 26 ya REG WBBC.
Agace ka gatatu kari gatandukanye n’utundi koko umukino wihutaga ari nako amanota aba menshi. Umuhoza Jordan na Munezero Lamla batsindiraga REG, mu gihe Josiane Tcheumelue yabigenzaga uko ku rundi ruhande.
Agace ka gatatu karangiye Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu yigaranzuye Kepler WBBC yongera kuyobora umukino n’amanota 53-48.
Mu gace ka nyuma, REG yagaraje ak’inda ya bukuru itsinda amanota menshi cyane ibifashijwemo na Mushikiwabo Sandrine watsindaga atatu cyane.
Umukino warangiye REG WBBC yatsinze Kepler WBBC amanota 71-58 ikomeza urugendo rwo kudatsindwa.
Iyi shampiyona irakomeza ku wa Gatandatu, aho East Africa University Rwanda irakina na GS Gahina saa Cyenda, APR WBBC ikine na GS Marie Reine saa 17:30, imikino yose irabera muri Lycée de Kigali.















Amafoto: FERWABA
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!