Biteganyijwe ko iyi kipe ihaguruka mu Rwanda mu rukerera rushyira ku wa Gatanu, mu gihe irushanwa nyirizina riteganyijwe tariki ya 27 Ukwakira kugeza ku ya 1 Ugushyingo 2024.
Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu, ntabwo yahindutse cyane kuko mu bakinnyi yakoresheje mu Mikino ya Kamarampaka, inegukana Igikombe cya Shampiyona, yongeyemo Uwimpuhwe Henriette wa Kepler WBBC ndetse na Wanyama Mercy wari wagonzwe n’umubare w’abanyamahanga.
Mu myitozo ya nyuma y’iyi kipe yabaye ku wa Kane, tariki 24 Ukwakira 2024, Umutoza wa REG WBBC, Julian Martinez yatangaje ko bifuza kwegukana Igikombe cya Zone V.
Ati “Tumaze ibyumweru dukora cyane ku bijyanye n’imbaraga z’umubiri. Dufite umukinnyi umwe mushya na Mercy Wanyama tutakoresheje mu Mikino ya Kamarampaka, ubu rero twari twitaye ku kumenyerana cyane ku ikipe.”
Yakomeje agira ati “Intego yacu ni ugutsinda imikino yose tukegukana Igikombe ariko ndabizi ntabwo bizoroha kuko hari amakipe akomeye nka KPA ndetse na APR WBBC twahuye mu mikino ya nyuma ariko kuri iyi nshuro izaba itandukanye.”
Umwe mu bakinnyi bamaze igihe kinini muri iyi kipe, Tetero Odile yatangaje ko ubu bameze neza ndetse bamaze kumenyerana n’umutoza.
Ati “Ikipe imeze neza, tumaze iminsi dukora cyane. Iyi minsi yadufashije kumenyerana n’umutoza kuko ntabwo yari yarabonye umwanya uhagije, yanatwigishije uburyo bwe bw’imikinire n’ibindi bitandukanye.”
Mu mwaka ushize, iri rushanwa ryabereye mu Rwanda, aho REG WBBC yatsindiwe ku mukino wa nyuma wa KPA yo muri Kenya amanota 87-53, aya makipe yombi yahise ahagararira Akarere k’Iburasirazuba, mu Mikino Nyafurika ‘FIBA Africa Women Basketball League’.
Muri rusange, iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe icyenda aturutse mu bihugu bitandukanye bigize Zone V ya FIBA ari byo Uganda, u Burundi, Tanzania, Misiri, Kenya, Sudani y’Epfo, Ethiopia, Djibouti, Somalia n’u Rwanda.
Rizaba rigamije gushaka itike y’Imikino Nyafurika ‘FIBA Africa Women Basketball League 2024’ mu Bagore, izahuza amakipe 10 yo hirya no hino kuri uyu mugabane, ryitabirwa n’amakipe abiri ya mbere muri buri karere.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!