Ibi, byagarutsweho n’Umutoza Julian Martinez, ubwo IGIHE yasuraga iyi kipe mu myitozo ya nyuma, mbere yo kwerekeza mu marushanwa.
Iyi kipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu, iheruka kongeramo abakinnyi batatu bashya aribo Umunya-Sénégal, Aminata Ly n’Umurundi, Nezerwa Ines ndetse n’Umunyamerika, Khayla Pointer.
Icyakora, yatakaje Kristina King yagenderagaho, ibyo umutoza Julian Martinez yise igihombo gikomeye ariko bagomba gushaka ibisubizo.
Yagize ati “Byarambabaje cyane kuko naramukundaga, yari mwiza mu kibuga no hanze yacyo. Nkubwije ukuri byarankomereye ariko ubuzima burakomeza. Twabonye abandi bakinnyi beza bazaziba icyuho.”
Yakomeje agira ati “Hari Aminata na Ines beza ndetse na Pointer uzajya usimburana na Philoxy cyangwa bagakinana.”
Mu irushanwa ry’umwaka ushize, REG WBBC yabaye iya kane nyuma yo gutsindirwa ku mukino w’umwanya wa gatatu na Inter Clube yo muri Angola amanota 83-68.
Abajijwe intego z’uyu mwaka, umutoza Julian yavuze ko bifuza kuzegukana igikombe.
Ati “Abantu bakwiye kumva ko turi amakipe menshi ashaka igikombe. Tuzahangana n’amakipe akomeye ariko ntabwo tuzatungurwa no kuyatsinda yose kuko twiteguriye gutsinda buri umwe. Ubwo nyuma ya byose ikipe imwe n’iyo izegukana igikombe.”
Yasabye abafana kubaba hafi no kubagirira icyizere kuko bazakora iyo bwabaga ngo babashimishe.
Ati “Tuzahangana kandi tuzagerageza kubashimisha no gutuma baterwa ishema natwe, kandi ntibidakunda ntibazumve ko tutatanze ibyo twari dufite byose. Gusa, turizera ko tuzagarukana igikombe.”
Imikino ya Africa Women’s Basketball League izitabirwa n’amakipe yitwaye neza mu duce aherereyemo, aho nka Zone V u Rwanda rubarizwamo yatanze amakipe atatu ariyo Al Ahly yo mu Misiri, REG WBBC na APR WBBC.
Aya makipe yiyongeraho AS Ville Dakar (Sénégal), Sporting Alexandria (Misiri), Mountain of Fire & Miracles na Nigeria Customs (Nigeria), Friend’s Basketball Association (Côte d’Ivoire), ASB Makomeno na CNSS (RDC), Ferroviario Maputo (Mozambique), FAP (Cameroun).
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!