Uyu mukino wari wasubitswe mu cyumweru gishize kubera imvura nyinshi yaguye ku kibuga cya Kepler College, bityo usubirwamo kuri uyu wa Mbere.
Watangiye ugenda gake amakipe yombi yigana ariko washyuhaga uko iminota yicumaga. Agace ka mbere karangiye REG BBC iyoboye n’amanota 19 kuri 12.
Mu gace ka kabiri, umukino washyushye Jean Jacques Boissy na Chingka Kennedy batsindiraga amakipe yombi. Aka gace, Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu ishinzwe Ingufu yagatsinze ku manota 22 kuri 20 ya Orion BBC.
Ni mu gihe, igice cya mbere cyarangiye REG BBC iyoboye umukino n’amanota 41 kuri 32.
Orion BBC yasubiranye imbaraga mu gace ka gatatu, mu minota itatu gusa yari yakuyemo ikinyuranyo cyose, amakipe yombi anganya amanota 43-43.
Umukino wakomeje kugendana mu manota ariko Orion BBC igaragaza imbaraga. Aka gace karangiye yigaranzuye REG BBC iyobora umukino n’amanota 54-50.
Umukino wakomeje kwegerana cyane abarimo Boissy na Thomas Cleveland batsindira REG, mu gihe Kennedy na Beleck Bell babigenzaga utyo ku rundi ruhande.
Mu minota itanu ya mbere y’aka gace, amakipe yombi yari akinganya amanota 58-58.
Mu minota ya nyuma, REG BBC yigaragaje, ieter Daniel na Kazeneza Emile bayitsindira amanota menshi.
Umukino warangiye REG BBC yatsinze Orion BBC amanota 72-65 iba intsinzi ya gatatu mu mikino itatu imaze gukina.
Shampiyona izakomeza ku wa Gatanu, tariki ya 7 Gashyantare 2025, aho APR BBC izakina na Kepler BBC saa 18:00, UGB izakine na REG BBC saa Moya muri Kepler College.
Mu mikino utegerejwe na benshi, Patriots BBC izakina na Tigers BBC saa 20:30 muri Lycée de Kigali.













Amafoto: Shema Innocent
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!