Ni umukino wari witezwe cyane kuko Kigali Titans yaherukaga gutsinda Patriots BBC, abakunzi ba Basketball bibazaga niba koko iyi kipe yari ikomeje cyangwa yari yabyutse neza.
Umukino ntiwayoroheye nubwo yatangiye neza iri hejuru ari nako yakoraga amanota menshi, ahanini ibifashijwemo na Isezerano Enock.
Bidatinze, REG BBC yatangiye kwinjira mu mukino itangira gutsinda amanota igabanya ikinyuranyo.
Agace ka mbere karangiye Kigali Titans igatsinze ku manota 24-17 ya REG BBC.
Iyi kipe ya Sosiyete y’Igihugu ishinzwe Ingufu yagarukanye imbaraga mu gace kabiri ndetse itangira gukora amanota menshi nyuma yo kwinjira mu kibuga kwa Kami Kabange na Pitchou Manga.
Yakomeje gutsinda amanota ndetse kugera mu minota irindwi yari yamaze gukuramo ikinyuranyo kuko amakipe yombi yanganyaga amanota 38-38.
Agace ka kabiri karangiye REG yigaranzuye Titans, amakipe yombi ajya kuruhuka iyoboye n’amanota 40-38 ya Titans.
Iyi kipe ya Sosiyete y’Igihugu ishinzwe Ingufu yakomeje kuyobora umukino no mu gace ka gatatu, ndetse inarusha Titans bigaragara.
Titans yakomeje kogorwa na kubura umukinnyi ngenderwaho wayo William Perry wagize imvune ndetse na Munyeshuri Thierry usanzwe utsinda amanota menshi byari byanze.
Aka gace karangiye REG nako igatsinze ndetse yongereye ikinyuranyo, amanota ari 59-46 ya Kigali Titans.
Beleck Bell na Shyaka Olivier binjiye mu gace ka kanyuma bari hejuru bikomeye, mu gihe ku ruhande rwa Titans byari byanze cyane ku basore bayo nka Azolibe, William na Munyeshuri yewe na Enock wari wagerageje gutwara ikipe yari yamaze kunanirwa.
REG yakomeje gutsinda amanota menshi ndetse mu buryo bwo kwimurika, isoza umukino itsinze Kigali Titans amanota 82-59.
Beleck yasoje umukino ari we mukinnyi watsinze amanota menshi 24 na ’rebound’ esheshatu ndetse yanatanze imipira itanu yabyaye amanota.
Uko indi mikino yagenze:
- IPRC Kigali BBC 68-94 Orion BBC
- Tigers BBC 64-71 Shoot 4 Stars
- Espoir BBC 73-56 UGB
Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki 21 Mutarama 2023
- IPRC Kigali vs Shoot 4 Stars, Kepler saa 14:00
- Patriots vs IPRC Musanze, Stecol saa 16:00
- Tigers BBC vs UGB, Kepler saa 18:00
Ku Cyumweru, tariki 22 Mutarama 2023
- Patriots vs IPRC Huye, Kepler saa 14:00
- Espoir BBC vs IPRC Musanze, Stecol saa 14:00
- Kigali Titans vs Orion BBC, Stecol saa 16:00








Amafoto: Shema Innocent
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!