REG BBC yatsinze IPRC Kigali, Patriots BBC yikura imbere ya Espoir BBC (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 14 Werurwe 2020 saa 10:48
Yasuwe :
0 0

Umunsi wa 20 wa Shampiyona ya Basketball wakiniwe muri Kigali Arena, kuri uyu wa Gatanu, wasize amakipe abiri akomeye, REG BBC na Patriots BBC, yombi abonye intsinzi.

REG BBC ikomeje kuyobora Shampiyona n’amanota 21, yatsinze IPRC Kigali amanota 72-59 mu mukino wa kabiri.

REG yatsinze agace ka mbere ku manota 20-11 mu gihe mu gace ka kabiri yatsinzemo 16-6.

Nyuma yo kuva kuruhuka harimo ikinyuranyo cy’amanota 19, REG BBC yakomeje kurusha IPRC Kigali BBC, itsinda n’agace ka gatatu ku manota 18-8 mu gihe aka nyuma katsinzwe na IPRC Kigali ku manota 17-27, umukino urangira harimo ikinyuranyo cy’amanota 19 (71-52).

Bereck Bell wa REG BBC yatsinze amanota 21 muri uyu mukino mu gihe Ndoli Jean Paul wa IPRC- Kigali BBC yatsinzemo 14.

Uyu mukino wakurikiwe n’uwo Patriots BBC yatsinzemo Espoir BBC amanota 82- 67 nyuma yo kuyobora uduce twose.

Patriots BBC yatsinze agace ka mbere bigoranye ku manota 21-20 mu gihe aka kabiri karangiye ari 25-23, amakipe yombi ajya kuruhuka harimo ikinyuranyo cy’amanota atatU (46-43).

Espoir BBC yagowe n’agace ka gatatu, igatsindwa ku kinyuranyo cy’amanota 10 (20-10) mu gihe aka nyuma yagatsinzwe ku kinyuranyo cy’amanota abiri (16-14), umukino urangira ikinyuranyo cyose ari amanota 15 (82-67).

Kubanatubane Philippe wa Espoir BBC yatsinze amanota menshi kurusha abandi (23) mu gihe Ndayisaba Ndizeye Dieudonné wa Patriots yatsinze amanota 21.

Gahunda y’imikino ya Shampiyona y Basketball mu mpera z’icyumweru:

Ku wa Gatanu tariki 13 Werurwe 2020

Espoir BBC 67-82 Patriots BBC
REG BBC 72-59 RP- IPRC Kigali

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Werurwe 2020

  • 09h00 RP IPRC Musanze vs Rusizi (IPRC Musanze)
  • 11h00 RP IPRC Huye vs Shoot For The Stars (RP IPRC Huye)
  • 11h00 UR Huye vs TIGERS (UR Huye)

Ku Cyumweru tariki 15 Werurwe 2020

  • 09h00 UGB vs Rusizi (Stade Amahoro)
  • 11h00 UR Huye vs Rp Iprc Kigali (UR Huye)
  • 11h00 Patriots vs Rp Iprc Musanze (Stade Amahoro)
  • 13h00 30 Plus vs APR (Stade Amahoro)
Abaje kureba imikino babanzaga gupimwa coronavirus
Abakinnyi basigaye bakoresha inkokora mu gusuhuzanya mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya coronavirus
Abakinnyi REG BBC yitabaje
Abakinnyi ba RP- IPRC Kigali bafata ifoto mbere y'umukino
REG BBC na IPRC Kigali BBC zahuriye mu mukino wasoje iyabaye ejo ku wa Gatanu
Beleck Bell wa REG BBC atwara umupira Nyamwasa Bruno wa IPRC Kigali
Beleck Bell watsinze amanota menshi muri uyu mukino, ubwo yari amaze gutsinda dunk
Nshobozwabyosenumukiza wa REG BBC ashaka inzira hagati y'abakinnyi ba IPRC Kigali; Nkanira Bello na Hitayezu Leonard
Ikishatse Herve wa REG BBC yitegura gushyira umupira mu nkangara
Kubwimana Kazingufu Alli yitegura gutanga umupira

Amafoto yaranze umukino wa Espoir BBC na Patriots BBC

Sagamba Sedar atanga umupira ubwo yari asatiriwe na Nkundwa Thierry wa Espoir BBC
Kasongo Kasasa Bobo adunda umupira ubwo yari yasatiriwe na Hagumintwari Steve
Abafana bitabiriye imikino yabaye ejo bari bake
Nkundwa Thierry mu kirere nyuma yo gucika Ndizeye Dieudonne ngo atsinze amanota
Wamukota Bush atwaye umupira hagati y'abakinnyi ba Espoir BBC
Muri Kigali Arena, hatambutswaga ubutumwa bukangurira abantu kwirinda coronavirus, uko yandura n'ibimenyetso biyiranga
Ndayisaba Ndizeye Dieudonne watsinze amanota menshi, ashyira umupira mu nkangara
Umuhanzi Bushali yataramiye abitabiriye imikino ya Basketball yabereye muri Kigali Arena

Amafoto: Umurerwa Delphin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .