REG BBC yatangiye neza amarushanwa ya Afurika itsinda ikipe yo muri Mozambique (Amafoto)

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 8 Gashyantare 2019 saa 09:58
Yasuwe :
0 0

REG BBC yo mu Rwanda yatsinze umukino wa mbere mu irushanwa rishya ‘FIBA AfroLeague’, aho yatangiye itsinda Clube Ferroviário da Beira yo muri Mozambique amanota 86 kuri 77.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Gashyantare 2019 nibwo iri rushanwa ryatangiye muri ‘Al Ahly Sports Hall’ mu Mujyi wa Cairo mu Misiri, ahahuriye amakipe 16 akomeye kurusha andi mu turere turindwi tugize uyu mugabane.

REG BBC itozwa n’umutoza Patrick Ngwijuruvugo yatangiye neza uyu mukino iyobora agace ka mbere n’ikinyuranyo cy’amanota, aho REG BBC yinjije amanota 25 kuri kuri 15 ya Clube Ferroviário da Beira.

Mu gace ka kabiri REG BBC yakomeje kwitwara neza ariko iyo bari bahanganye nayo yiminjiramo agafu kuko yatsinzemo amanota 23 kuri 19, bituma bajya kuruhuka iyi kipe yo mu Rwanda iri imbere n’amanota 48 kuri 34.

REG BBC yakomeje kuyobora mu gace ka gatatu yinjijemo amanota 21 kuri 15 ya Clube Ferroviário da Beira ariko agace ka nyuma iyi kipe ikoresha imbaraga nyinshi ishaka kumaramo ikinyuranyo cy’amanota yarushwaga.

Yinjije amanota 28 kuri 17 ya REG BBC ariko ntibyagira icyo bihindura ku mukino warangiye ku ntsinzi y’abanyarwanda y’amanota 86 kuri 77.
Umunya-Cameroun Engelbert Beleck Bell ukinira REG BBC niwe watsinze amanota menshi muri uyu mukino, 25, aba n’uwa mbere wakoze ‘Rebounds’ nyinshi 13.

Nyuma yo gutangira neza iyi kipe ya REG BBC iri kuyoborwa na Kenneth Gasana izakina na Al Ahly ikinira ku kibuga cyayo saa 18:30. Izasoza imikino y’amatsinda ku Cyumweru tariki 10 Gashyantare 2019 ihangana na Primeiro Augusto yo muri Angola.

Ikipe izaba iya mbere n’iya kabiri muri iri tsinda zizatsindira itike yo kujya muri ¼ cy’iri rushanwa kizakinwa mu buryo bw’imikino ibanza n’iyo kwishyura ari nayo ntego REG BBC yavanye i Kigali.

Gasana Kenny niwe uyoboye umukino wa REG BBC muri iri rushanwa
Mu gace ka nyuma ikipe ya Clube Ferroviário da Beira yo muri Mozambique yakoresheje imbaraga nyinshi ariko ntacyo byabyara
Nkurunziza Walter Chriss watanze imipira ine yavuyemo amanota, ari nawe watanze myinshi muri uyu mukino
Shyaka Olivier agerageza kurinda inkangara y'ikipe ye
Umunya-Cameroun Engelbert Beleck Bell ukinira REG BBC niwe watsinze amanota menshi
Umunya-Leta zunze ubumwe za Amerika Bilal Naim Richardson ukinira REG BBC yagoye cyane ikipe yo muri Mozambique
Wari umukino w'imbaraga
Bakoresheje ingufu nyinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza