Uyu Munya-Nigeria w’imyaka 43 agomba gufasha Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu mu Mikino ya Kamarampaka iteganyijwe muri Nzeri 2024.
Umuhuzabikorwa w’Ibikorwa bya Siporo muri REG, Geoffrey Zawadi yahamirije IGIHE ko aya makuru ari impamo.
Ati “Nibyo twazanye umutoza Odaudu ku masezerano y’igihe gito kuko ikigamijwe ni ukuzadufasha mu Mikino ya Kamarampaka.”
Uyu mutoza azungirizwa na Mushumba Charles usanzwe ari umutoza mukuru ndetse na Mwiseneza Maxime.
Odaudu ni umutoza w’ibigwi bikomeye muri Nigeria kuko amaze kwegukana Igikombe cya Shampiyona inshuro eshanu kuva mu 2009 atoza Rivers Hoopers. Si ibyo gusa kuko ari no mu batoza bungurije mu Ikipe y’Igihugu kuva mu 2019.
By’umwihariko uyu mugabo yafashije Rivers Hoopers kwegukana umwanya wa gatatu muri BAL 2024.
Mu Mikino ya Kamarampaka, REG BBC yabaye iya gatatu izakina na APR BBC ya kabiri, mu gihe Patriots BBC ya mbere izahura na Kepler BBC ya kane.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!