REG BBC yababaje Patriots, The Hoops yihimura kuri APR WBBC mu mikino ya kabiri ya Playoffs Finals

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 31 Kanama 2019 saa 10:58
Yasuwe :
0 0

Imikino ya nyuma ya Shampiyona ya Basketball iterwa inkunga na Banki ya Kigali PLC yakomeje kuri uyu wa Gatanu hakinwa umunsi wa kabiri wagaragayemo gutungurwa ku makipe ya Patriots BBC yatsinzwe na REG BBC amanota 66-65 mu gihe APR WBBC yatsinzwe na The Hoops amanota 58-46.

Kuri uyu wa 30 Kanama 2019 muri Petit Stade i Remera ni bwo hakinwe imikino ya nyuma ya kabiri muri irindwi amakipe ashobora gukina atanguranwa gutsinda ine kugira ngo yegukane igikombe cya shampiyona.

Mu bagabo, uru rugendo rwatangiriye muri Kigali Arena tariki ya 9 Kanama 2019, rwakomereje muri Petit Stade nyuma y’uko hari abakinnyi benshi bari baritabiriye imikino ya gisirikare yabereye muri Kenya.

Patriots yari yatsinze umukino wa mbere, ntiyorohewe na REG BBC yaje ishaka gutsinda kuko yari yatakaje ubanza yakiriye; watangiye amakipe yombi akubana, imwe yashyiramo ikinyuranyo, indi ikagikuramo.

Beleck Bell yafashije REG BBC gutangirana umukino akanyamuneza ubwo yatsindaga amanota abiri ya mbere yabonetse nyuma y’amasegonda 38, ariko Ndizeye Dieudonné atsindira Patriots atatu mbere y’uko abarimo Kasongo Junior, Mugabe Aristide na Hagumintwari Steven buri umwe atsinda abiri, hakajyamo ikinyuranyo cy’amanota arindwi.

Patriots yasoje aka gace ka mbere yashyizemo ikinyuranyo cy’amanota atandatu (16-10) mu gihe na REG BBC yafashijwe n’abarimo Beleck Bell, Kami Kabange, Ngandu Mbanze Bienvenu na Icyishatse Hervé gukuramo iki kinyuranyo cyose maze amakipe yombi ajya kuruhuka ishyizemo inota rimwe ry’ikinyuranyo (30-31).

Nubwo Makiadi Ongea na Hagumintwari Steven bari mu bafashije Patriots kongera gutangira neza mu gace ka gatatu, Nshizirungu Patrick, Kaje Elie na Nshobozwabyosenumukiza watsinze amanota arindwi muri aka gace, bafashije REG BBC gusoza agace ka gatatu yashyizemo ikinyuranyo cy’amanota ane (45-49).

Agace ka nyuma katangiranye n’amanota atatu yatsinzwe na Ruzigande Ally maze hongera gusubiramo ikinyuranyo cy’inota rimwe mbere y’uko Ndizeye Dieudonné atsinda abiri yahaye Patriots kuyobora hakibura iminota umunani n’amasegonda 38 ngo umukino urangire.

Kaje Elie na Kubwimana Kazingufu Ali bafashije REG gukuramo iki kinyuranyo cy’inota rimwe ariko Mugabe Aristide atsinda andi manota atatu y’ikinyuranyo kuri Patriots habura iminota itandatu n’amasegonda 51.

Amakipe yombi yakomeje gukubana kugeza ubwo haburaga umunota umwe n’amasegonda 19, Patriots yashyizemo ikinyuranyo cy’amanota ane (65-41).

Nyuma y’amasegonda 13, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson yatsindiye REG BBC amanota atatu mbere y’uko Kaje Elie atsinda amanota abiri yakoze inyuranyo (65-66) habura amasegonda 25 ngo umukino urangire.

Hagumintwari Steven wa Patriots na Beleck Bell wa REG Patriots buri umwe yatsinze amanota 17 muri uyu mukino.

Uyu mukino wa kabiri mu bagabo, wabanjirijwe n’uwa kabiri mu bagore, aho The Hoops na yo yihimuye kuri APR WBBC, iyitsinda amanota 58-46, byatumye na zo zinganya umukino umwe kuri umwe.

Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo hakinwa umukino wa gatatu wa nyuma mu byiciro byombi.

Harakinwa kandi n’umwanya wa gatatu, aho mu bagabo APR BBC ihura na Espoir BBC mu gihe mu bagore, IPRC Huye WBBC ihura na Ubumwe WBBC.

Patriots BBC yatsinze umukino wa mbere, yari yakiriye uwa kabiri
REG BBC yari yatangiye nabi, itsindwa umukino wabereye muri Kigali Arena
Kasongo Junior wa Patriots ashaka mugenzi we ahereza umupira mu gihe yari yasatiriwe n'umukinnyi wa REG BBC
Mugabe Aristide (ufite umupira) ni umwe mu bafashije Patriots nubwo yatsinzwe
Patriots yatangiye neza umukino
Kubwimana Kazingufu Ally wa REG BBC mu kirere, yiteguye gutsinda amanota
Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson ahanganiye umupira na Mugabe Aristide
Ngandu Bienvenu agerageza gucenga Kasongo Junior
Beleck Bell wagoye Patriots, agerageza gushyira umupira mu nkangara
Igor Kovacevic utoza REG BBC atanga amabwiriza ku bakinnyi be
Umuhanzi Jay Polly yasusurukije abaje kureba iyi mikino
Abafana baryohewe n'umukino wabaye kuri uyu wa Gatanu
Henry Mwinuke utoza Patriots atanga amabwiriza ku bakinnyi be

Amafoto: Usanase Anitha


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza