REG BBC ya mbere yatsinze Espoir, APR BBC ikomereza kuri IPRC Kigali

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 7 Werurwe 2020 saa 08:17
Yasuwe :
0 0

REG BBC ya mbere muri Shampiyona ya Basketball iterwa inkunga na Banki ya Kigali PLC, ikomeje kwitwara neza, aho yaraye itsinze Espoir BBC amanota 74-48 mu mukino w’umunsi wa 17 wabereye muri Petit Stade i Remera ejo ku wa Gatanu.

REG BBC yaherukaga gutsindwa na APR BBC, n’ubundi yagowe n’intangiriro z’umukino wayihuje na Espoir BBC, aho iminota itandatu ibanza yarangiye ifite amanota 6-8.

Beleck Bell na Nshobozwabyosenumukiza bagerageje kuyigarura mu mukino, bayitsindira amanota yatumye ijya imbere (12-8) habura iminota ine, ariko abakinnyi ba Espoir BBC barimo Kasongo, Irumva na Mugiraneza basubizamo ikinyuranyo cy’amanota atanu (12-17).

Utundi duce uko ari dutatu twatsinzwe na REG BBC, aka kabiri igatsinda ku manota 20-12, aka gatatu kuri 18-6 mu gihe aka nyuma karangiye kuri 20-13.

Kami Kabange ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino, aho yatsinze 15 mu gihe Shyaka Olivier bakinana muri REG BBC yatsinze amanota 13.

Gutsinda uyu mukino byafashije REG BBC gukomeza kuyobora Shampiyona n’amanota 19 mu mikino 10, irusha amanota atatu Patriots BBC ikina na UR Huye BBC kuri uyu wa Gatandatu.

Undi mukino wari witezwe na benshi ni uwa APR BBC na IPRC Kigali, benshi bari bategereje kureba niba nyuma yo gutsinda REG ikomereza no kuri IPRC Kigali, byaje no kuyihira, iwutsinda ku manota 79-70.

Agace ka mbere katsinzwe na IPRC Kigali ku manota 23-20, APR BBC itsinda aka kabiri ku manota 16-15 n’aka gatatu kuri 25-10 mu gihe aka nyuma katsinzwe na IPRC Kigali ku manota 20-18, umukino urangira ari 79 ya APR BBC kuri 70 ya IPRC Kigali.

Sangwe Armel wa APR BBC na Isezerano Enock wa IPRC Kigali ni bo batsinze amanota menshi aho buri umwe yatsinze 15, Niyonkuru Pascal ‘Kaceka’ na Iyakaremye Emmanuel ‘Zulu’ ba APR BBC, buri umwe atsinda amanota 13.

APR BBC yahise ifata umwanya wa kane n’amanota 13, isimbura IPRC Kigali BBC yari iwuriho nyuma yo kunganya amanota, ariko ikayisumbya ayo zizigamye.

Abakinnyi IPRC Kigali BBC yitabaje kuri uyu mukino yahuyemo na APR BBC
Abakinnyi APR BBC yari yitabaje
APR BBC na IPRC Kigali zakinnye umukino urimo ishyaka
Nkanira Bello atwara umupira Iyakaremye Emmanuel wa APR
Sangwe Armel yiga uburyo atangamo umupira ubwo yari yasatiriwe n'umukinnyi wa IPRC Kigali BBC
Niyonkuru Pascal na Kamirindi Olivier ba APR BBC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .