REG BBC na Patriots BBC mu myitozo y’ingufu mbere y’umukino wa 6, imihigo ni yose (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 19 Nzeri 2019 saa 02:38
Yasuwe :
0 0

Amakipe ya REG BBC na Patriots BBC akomeje imyiteguro y’umukino wa Gatandatu uzayahuza kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Nzeri saa 21:00 muri Kigali Arena yakira abantu ibihumbi 10 bicaye neza.

Amakipe yombi ahataniye igikombe cya Shampiyona ya Basketball iterwa inkunga na Banki ya Kigali PLC.

REG BBC irabura intsinzi imwe kugira ngo yegukane Igikombe cya Shampiyona, ni nyuma y’uko itsinze imikino 3-2 muri itanu iheruka guhuza amakipe yombi.

Patriots BBC yabujije REG BBC kwegukana igikombe mu mukino wa gatanu wabaye tariki ya 11 Nzeri, irashaka kwisubiza igikombe cya Shampiyona yatwaye mu mwaka ushize.

Amakipe yombi akomeje gukora imyitozo y’ingufu yitegura uyu mukino uzaba ejo ku wa Gatanu, aho Patriots BBC iramutse iwutsinze, bazakina umukino wa nyuma (wa 7) wazaba ku wa Gatandatu.

REG BBC yaraye ikoreye imyitozo mu ishuri rya Lycée de Kigali, ifite icyizere ko ishobora kwegukana igikombe cya Shampiyona iheruka mu 2017.

Umutoza wayo wungirije, Ngwijuruvugo Richard Patrick yabwiye IGIHE ko bakomeje kwitegura umukino wa gatandatu, aho bashaka kuwutsinda bakegukana igikombe bitagombereye ko hakinwa uwa karindwi.

Ati ”Intego yacu yaba ari abakinnyi, abayobozi n’abatoza ni ugutsinda umukino wo ku wa Gatanu ku buryo bitadushyira ku gitutu cyo gukina umukino wa karindwi . Bibaho gutsindwa, umukino uheruka waratugoye birangira tuwutakaje, ariko turi kwitegura neza uwo tugiye gukina kandi twizeye ko bizagenda neza.”

Mu gihe REG BBC yari mu Rugunga, abakeba bayo, Patiots BBC, bakoreraga i Nyarutarama muri Green Hills.

Iyi kipe ifite Shampiyona y’umwaka ushize, ngo ifite icyizere cyo kongera kwitwara neza imbere ya REG BBC nk’uko yabikoze mu cyumweru gishize nk’uko IGIHE yabitangarijwe na Mukurariranda Claude, umutoza wayo wungirije.

Ati” Turi kwitegura iyi mikino ibiri isigaye cyane uwo ku wa Gatanu kuko ni wo uzaduhesha uwo ku wa Gatandatu. Ni ugukosora amakosa menshi twagiye dukora nk’aho twagiye dutakaza imipira myinshi. N’ubushize twavuye inyuma kandi tubigeraho, na none birashoboka. Icyizere cyacu ni uko tugomba gutsinda umukino wo ku wa Gatanu.”

Kapiteni wa Patriots BBC, Mugabe Aristide yavuze ko bashaka gutsinda uyu mukino kugira ngo hazitabazwe uwa 7, asaba abafana b’ikipe ye kuzaza kubashyigikira.

Ati” Ni umukino twiteguye cyane kuko turi inyuma ho umukino kandi turasabwa kuwutsinda kugira ngo tuzakine uwa 7, ari yo wa nyuma abantu bazaba bategereje ariko kuri twebwe ufite agaciro cyane ni uyu wo ku wa Gatanu kuko ni wo utugeze ku wa nyuma.”

“Nta muntu ufite ikibazo, twiteguye gutsinda uyu mukino. Abafana bazaze badushigikire badutere imbaraga nk’uko babikoze ubushize, turi Patriots, buri gihe dukinisha ishyaka n’imbaraga zose.”

REG BBC nitsinda uyu mukino uzaba ku wa Gatanu saa 21:00 izahita yegukana Igikombe cya Shampiyona yaherukaga mu 2017 mu gihe nitsindwa na Patriots BBC, hazitabazwa umukino wa karindwi uzaba ku wa Gatandatu tariki ya 21 Nzeri.

Mu bagore, APR WBBC na The Hoops zizatangira gukina saa 19:00, aho APR WBBC na yo ishobora kwegukana igikombe mu gihe yatsinda uyu mukino wa gatandatu kuko kugeza ubu iyoboye n’imikino 3-2.

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryatangaje ko kwinjira kuri iyi mikino yombi bizaba ari 1000 Frw, 3,000 Frw n’ibihumbi 10 Frw.

Amafoto ya Patriots BBC mu myitozo

Umutoza wa Patriots BBC, Henry Mwinuka afite icyizere ko ikipe ye izitwara neza kuri uyu wa Gatanu
Kasongo Junior ahanganiye umupira na mugenzi we, Makiadi Ongea
Hakizimana Lionel mu myitozo yo kuri uyu wa Gatatu
Patriots BBC nitsinda umukino wo kuri uyu wa Gatanu hazitabazwa uwa 7 uzakinwa ku wa Gatandatu

Amafoto ya REG BBC mu myitozo

Abatoza ba REG BBC bayobowe na Igor Kovacevic biga uburyo buzabafasha kwegukana igikombe kuri uyu wa Gatanu
Ikishatse Herve yitegura gushyira umupira mu nkangara
REG BBC irabura intsinzi imwe ikegukana Shampiyona

Amafoto: Usanase Anitha


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .