Kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Gicurasi 2022 nibwo REG BBC izafata urugendo rugana i Istanbul muri Turikiya, igihugu bazakoreramo imyitozo bakanakina imikino ya gicuti itandukanye.
Umwe mu bazi neza iby’uru rugendo, yabwiye IGIHE ko nta byinshi aramenya kuri gahunda y’uru rugendo ariko ngo ikipe n’abazayiherekeza bazahaguruka i Kigali kuri uyu wa Kane.
Yagize ati “REG izitegurira muri Turikiya kuko niho basanze hafasha abakinnyi kwitegura neza BAL banakina imikino ya gicuti itandukanye. Kugeza ubu nta makipe turamenya bazahura”
Yongeyeho ko abakinnyi biganjemo abayifashije kubona itike, bazajya muri Turikiya biyongereho abashya bazanye bazabafasha mu mikino ya nyuma.
Kuva tariki 21-28 Gicurasi 2022 muri Kigali Arena hazabera irushanwa ry’imikino ya nyuma ya BAL, irushanwa rihuza amakipe arusha ayandi muri Basketball ya Afurika.
Mu irushanwa ry’uyu mwaka, u Rwanda ruzaba ruhagarariwe na REG Basketball Club kuko ubwo riheruka harimo Patriots Basketball Club yasoje ari iya kane.
Amakipe ane ya mbere yavuye muri Nile Conference ni Zamalek (Misiri), Petro de Luanda (Angola), Cape Town’s Tigers (Afurika y’Epfo) na FAP (Forces Armées et Police Basketball) yo muri Cameron.
Andi makipe ane yaboneye itike muri Sahara Conference ni REG BBC (Rwanda), US Monastir (Tunisie), Seydou Lygacy Club (Guinée) na AS Salé (Maroc).
Irushanwa rya BAL riheruka ryatwawe na Zamalek (Misiri) itsinze US Monastir (Tunisie) ku mukino wa nyuma amanota 76-63.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!