Rayon Sports yikomye abatangije umugambi wo gushinga ikipe ya Basketball mu izina ryayo

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 22 Nzeri 2019 saa 01:36
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaganye icyemezo cyo gushinga ikipe ya Basketball cyari cyazanywe na bamwe mu bigeze kuyiyobora barimo Gacinya Chance Denis na Gakwaya Olivier.

Ku wa Gatanu w’iki cyumweru, muri Kigali Arena, nibwo hagaragaye imyambaro n’ibirango bigaragaza ko mu minsi iri imbere hagiye kuza ikipe ya Rayon Sports Basketball Club.

Iki gitekerezo cyashyizweho n’abarimo Gacinya Denis wigeze kuba Perezida wa Rayon Sports hagati ya 2015 na 2017 na Gakwaya Olivier wari umunyambanga w’iyi kipe n’abandi batandukanye.

Bubinyujije ku rubuga rwa Twitter, Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaganiye kure iki gikorwa, butangaza ko buzakurikirana buri wese uzongera kugerageza gukoresha izina ryayo mu nyungu zayo bwite.

Buti ”Ubuyobozi bwa Rayon Sports buratangaza ko bibujijwe kandi bihanirwa n’amategeko gukoresha ibirango n’izina byayo mu bucuruzi no mu nyungu z’abantu Ku giti cyabo hatabanje kubaho ibiganiro no gusinyana nayo amasezerano.”

“Buboneyeho no kwemeza ko izina ryayo ryakoreshejwe mu mikino ya Basketball hamamazwa ko igiye gutangiza ikipe y’uyu mukino ari ibinyoma n’ababyihishe inyuma bari gukurikiranwa. Uzongera gufatirwa mu bikorwa nk’ibi azakurikiranwa n’inzego zishinzwe kugenza ibyaha.”

Iki gikorwa cyatumye Mushimire Jean Claude, Gacinya Denis, Gakwaya Olivier na Muhirwa Prosper bamenyeshwa ko bakuriweho ishema bahabwaga nk’abigeze kuyobora Rayon Sports, Ubuyobozi bwayo bumenyesha uhagarariye Komisiyo y’imyinjirize ku kibuga ko bazajya binjira ari uko babanje kwishyura.

Uretse ibi, bivugwa ko aba bagabo banakuwe kandi no ku rubuga rwa WhatsApp bahuriragaho n’Abayobozi ba Rayon Sports.

Rayon Sports ivuga ko nta muntu wemerewe gukoresha izina ryayo mu bikorwa nk’ibi byo gushinga ikipe bitanyuze mu nteko rusange y’abanyamuryango bayo kuko ari bo bayitunga.

Ku wa Gatanu, muri Kigali Arena, hari ibyapa bigaragaza ko hagiye kubaho ikipe ya Rayon Sports Basketball Club
Abafana bari baje bambaye imyambaro yanditseho ko iyi kipe izatangizwa mu gihe kitarambiranye
Gacinya Denis (imbere) na Gakwaya Olivier (inyuma) ni bamwe mu bazanye iki gitekerezo
Rayon Sports yamaganye abagize uruhare mu gutangaza ko igiye gushinga ikipe ya Basketball, ivuga ko bagiye gukurikiranwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza