Uyu mwanzuro ni umwe mu yafatiwe mu Nteko Rusange ya FERWABA yateranye ku wa 3 Ukuboza 2022.
Biteganyijwe ko Shampiyona ya Basketball mu Rwanda izatangira muri Mutarama umwaka utaha.
Perezida wa FERWABA, Mugwiza Désiré, yavuze ko mu gihe shampiyona izaba itangiye, izitabirwa n’ibyiciro byose, yaba icy’abagore n’abagabo mu cya mbere n’icya kabiri.
Yagize ati "Tariki 13 Mutarama 2023, ni bwo Shampiyona zizatangira, ari mu bari n’abategarugori no mu bagabo, bose mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri. Amakipe twari dufite yose azakina, harimo n’atatu mashya yinjiye mu cyiciro cya kabiri."
"Ibindi bikorwa twahinduye ni ugukuraho imikino ibanziriza shampiyona ’Pre-Season’. Ubusanzwe ni ishyirahamwe ryayiteguraga, ariko ubu amakipe azajya yishakira imikino uko abyifuza."
Umwaka utaha hazakinwa irushanwa ryiswe "Coupe du Rwanda" ari na ryo ryasimbujwe Pre-season. Iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe yose yo mu Rwanda yifuza kurijyamo ndetse rizakinwa mu gihe shampiyona izajya iba ihagaze.
FERWABA yize ku mitegurire ya Afro-Basketball mu bagore izabera mu Rwanda, tariki ya 26 Nyakanga 2023. Usibye Shampiyona, iki ni cyo gikorwa nyamukuru izategura. U Rwanda kandi ruri gutegura ikipe izaruhagararira muri iyo mikino.
FERWABA muri uyu mwaka izagira uruhare mu myiteguro y’ikipe ya REG BBC, na yo izajya mu mikino ya Basketball Africa League (BAL). Bigomba gukorwa kare kuko izitabira imikino izaba muri Werurwe 2023 muri Sénegal no mu Misiri, amakipe umunani azabona itike, akinire imikino ya nyuma mu Rwanda.
Umukino mushya wa Basketball ya batatu kuri Batatu (3x3), na wo uzashyirwamo imbaraga kuko imyitwarire y’amakipe yo mu Rwanda yagiyemo muri Kenya na Armenia yitwaye neza.
Uyu mukino kandi ugiye kujya ukinwa bihoraho muri Car Free Day ya buri kwezi, hashakwa n’uburyo izagezwa no mu zindi ntara zo mu Rwanda.
Umwaka wa 2023 kandi uzabamo irushanwa ry’abatarengeje imyaka 16, iry’abatarengeje imyaka 18 ndetse n’irihuza amashuri makuru na za kaminuza hagati yazo.
Ku birebana n’abanyamahanga, FERWABA yagumishijeho itegeko ryemera batanu ariko mu kibuga ikipe igakinisha babiri. Ibi bigakorwa kandi amakipe azana abakinnyi baturutse hanze bakora ikinyuranyo ku bo basanze mu Rwanda.
Amakipe yakanguriwe kwishakamo imbaraga zatuma abasha kwitunga, anerekwa uburyo ashobora gukoresha BK Arena yayikodeshereje. Mu gihe bataragira ibibuga byabo bikigoye ko babona umusaruro uva ku byinjijwe ku bibuga.
Mu Nteko Rusange ya FERWABA hanamuritswe ibibuga bibiri iri shyirahamwe ryungutse, harimo igiherereye Kimironko cyubatswe ku nkunga na Imbuto Foundation na Basketbal Africa League kiri mu mirimo ya nyuma ngo cyuzure n’ikindi kiri kubakwa muri Lycée de Kigali, kizaboneka muri Mutarama 2023.
Ibi bibuga byose bifite ibipimo mpuzamahanga byemewe n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball ku Isi (FIBA) nibyuzura, icya Kimironko kizakira abantu 600, icya Lycée de Kigali cyakire 1300.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!