Mu ntangiriro za Gashyantare 2025, nibwo Prinsloo yabengutswe na REG BBC yo mu Cyiciro cya Mbere muri Basketball mu Rwanda, kugira ngo ayifashe mu mikino ya Shampiyona yifuza gutwara igasubira muri BAL.
Nubwo ari umukinnyi wa REG, yahamije ko hari iminsi azaba atandukanye na yo, agasubira iwabo kongera imbaraga muri MBB BBC, dore ko iyi kipe yo mu Rwanda nta tike yigeze ibona yo gukina iri rushanwa.
Mu kiganiro yagiranye na ESPN, uyu mukinnyi yagize ati “Biri muri gahunda kugeza ubu. Ngiye kuba nkinira REG kugeza imikino ya BAL igeze, noneho nzasubire iwacu, nimvayo nibwo nzagaruka muri REG gusoza Shampiyona. Ibintu bishobora guhinduka ariko kugeza ubu ni uko biteye.”
Uyu mukinnyi wageze mu Rwanda asanzwe akorera imyitozo muri iyi kipe yifuza kugera kure muri iyi mikino mpuzamahanga muri Afurika muri Basketball.
Imikino ya BAL iteganyijwe gutangirira i Rabat muri Maroc, kuva tariki 5 kugeza ku wa 13 Mata, hakurikireho iya Dakar muri Sénégal kuva tariki 26 kugeza ku wa 4 Gicurasi, hakurikireho iyo mu Rwanda izava ku wa 17 kugeza ku wa 25 Gicurasi 2025.
Imikino ya nyuma yo izabera mu mujyi wa Pretoria muri Afurika y’Epfo kuva tariki 6 kugeza 14 Kamena 2025.
Andi makipe Prinsloo yakiniye harimo Cape Town Tigers, Costa Caribe Managua na Lagos City Stars.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!