Ishbia usanzwe ari Umuyobozi wa United Wholesale Mortgag, yamaze kumvikana na Robert Sarver ugiye kugurisha aya makipe nyuma yo guhagarikwa azira irondaruhu no kwibasira abagore.
Yagize ati “Amakipe yombi afite abafana benshi kandi bayakunda. Nakunze uburyo bakunda ikipe zabo nanjye mbijyamo.”
Nta yindi kipe iragurwa agera kuri miliyari 4$ (miliyari 3,3£) muri NBA kuko igishoro cya Ishbia muri Suns na Mercury yo muri WNBA kingana na miliyari 4$, arusha miliyari 3,3$ Joe Tsai yashyize kuri Brookyln Nets na Barclays Center mu 2019.
Mat Ishbia yakinnye Basketball yiga muri Kaminuza ya Michigan ariko ntiyari umukinnyi wifashishwa cyane ubwo ikipe yari muri NCAA Championship itozwa na Tom Izzo mu myaka ya 2000.
Agaruka kuri ibi, yagize ati “Basketball ni kimwe mu bigize ubuzima bwanjye, kuva mu mashuri yisumbuye nakiniraga Umutoza Izzo kandi twatwaye igikombe ku rwego rw’igihugu ndi muri Michigan State University.”
Kuza muri siporo kwa Ishbia byakiriwe neza n’abarimo umunyabihwi wa NBA, Magic Johnson, wakiniye Michigan State ariko mu gihe gitandukanye n’icye.
Johnson yagiriye andi makipe 29 yo muri NBA inama yo kwitonda kuko Mat ari umugabo ukunda gutsinda.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!