00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida wa FIBA yeguye kubera ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 14 Kamena 2021 saa 04:47
Yasuwe :
0 0

Perezida w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wa Basketball ku Isi (FIBA), Hamane Niang, yafashe icyemezo cyo kwegura by’agateganyo mu gihe hari gukorwa iperereza ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryabaye muri Mali ubwo yayobora ishyirahamwe ryaho hagati ya 1999 na 2007.

Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe hanze na FIBA kuri uyu wa Mbere, Hamane Niang ahakana yivuye inyuma ibyo ashinjwa ko yahishiriye abatoza n’abayobozi bahohoteye abakinnyi b’abagore ubwo yayoboraga Ishyirahamwe rya Basketball muri Mali.

Ku wa 10 Kamena, New York Times yashyize hanze ibirego bishinjwa abatoza 12 n’abayobozi bakoreye ihohotera rishingiye ku gitsina abakinnyi b’abagore bagera ku 100. Niang ntiyashinjwe guhohotera abo bagore.

Abagabo batatu; umutoza Amadou Bamba, umutoza Oumar Sissoko n’umuyobozi Hario Maiga, bose bahagaritswe mu bikorwa byose bya FIBA mu iperereza ryashyizweho n’uru rwego ruyobora Basketball ku Isi rukorera mu Busuwisi.

FIBA yatangaje ko nta mbabazi na nkeya izagirira uburyo ubwo ari bwo bwose ku ihohoterwa rikorwa cyangwa imyitwarire ifite aho ihuriye na ryo.

Iperereza ryashyizweho na FIBA rizakorwa n’umwe mu bakozi bayo, Richard McLaren, umunya-Canada wigisha iby’amategeko ndetse akaba ari we wagaragaje uburyo leta y’u Burusiya yashyigikiye ikoreshwa ry’imiti itemwe ku bakinnyi.

FIBA yavuze ko (MacLaren)yemeje ko raporo iteganyijwe gutangwa mu gihe cya vuba nyuma y’Imikino Olempike.

Hamane Niang yari yatorewe kuyobora FIBA mu 2019, aho manda ye y’imyaka ine izarangira mu 2023.

Hagati ya 2007 na 2011, Niang yagizwe Minisitiri wa Siporo n’Umuco muri Mali ubwo yari amaze kuyobora ishyirahamwe ryaho rya Basketball.

Mu gihe azaba atari ku buyobozi bwa FIBA, inshingano ze zizaba zikorwa na Visi Perezida wa mbere, Sheikh Saud Ali Al-Thani wa Qatar.

Hamane Niang uyobora FIBA, yeguye by'agateganyo kubera ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe abakinnyi b'abagore ubwo yayoboraga Ishyirahamwe rya Basketball muri Mali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .