Aya mavugurura kandi yasize mu Nama y’Ubutegetsi y’iyi kipe harimo Nkunda Mugisha Apollo, Kulayigye Andrew, Habiyakare Chantal, Chara Itoka, Mbundu Kevin na Murangira Shema Ida.
Kwizera ni umwe mu banyamuryango bashinze iyi kipe imaze imyaka 10 muri Basketball y’u Rwanda.
IGIHE yaganiriye na we, agaruka ku migabo n’imigambi ajyanye muri iyi kipe ndetse n’ibyo abakunzi bayo bamwitegaho cyane ko ari umwe mu ifite abafana benshi.
Kwizera avuga ko intego afite zidatandukanye n’izisanzwe ariko azagerageza kugira Patriots ikipe igezweho mu buryo bwose.
Ati “Intego ni zimwe zisanzwe zo kugira Patriots ikipe ya mbere mu gihugu haba mu mikinire, mu bafana, mu bucuruzi ndetse no kuba ikipe ijyanye n’igihe.”
Patriots BBC iherutse gutakaza Hagumintwari Steve na Ndizeye Dieudonné bari mu bakinnyi bakomeye banayimazemo igihe kinini ndetse na William Perry wayifashije cyane mu mwaka ushize w’imikino.
Uyu muyobozi avuga ko bari abakinnyi bakomeye koko ariko bazashaka abandi kandi ikipe ikazakomeza kwitwara neza.
Ati “Hagumintwari na Ndizeye bari abakinnyi bacu bakomeye by’umwihariko bazi umuco wacu. Dusanzwe turi ikipe ihangana kandi tuzakomeza uko, hamwe n’umuco wacu wo guhatana no gutsinda.”
Kwizera Arnold ni umugabo w’imyaka 31 wihebeye imikino, ikoranabuhanga ndetse n’itangazamakuru. Azwi cyane mu bijyanye n’ubukungu cyane ko abifitemo uburambe bw’imyaka 10.
Kwizera yabaye umunyamakuru aho yanyuze kuri RadioTV10, Royal Fm ndetse na CNBC Africa.
Mu 2022 yerekeje muri Norsken Kigali nk’ushinzwe itumanaho, aho yavuye mu 2024 ajya kuri K Financial News, ikinyamakuru kibanda ku makuru y’ubukungu ndetse na Arca ventures Studio.
Mu bijyanye n’imikino, Kwizera akunda New York Knicks yo muri NBA. Si basketball gusa kuko uyu mugabo yakinnye Rugby, na Cricket ndetse na Golf agikina kugeza ubu.
Patriots BBC imaze imyaka 10 ishinzwe, aho yegukanye Igikombe cya Shampiyona inshuro enye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!