Perezida Kagame yamuritse ikirango cya Basketball Africa League (BAL)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 20 Ukuboza 2019 saa 12:30
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa 19 Ukuboza 2019, yamuritse ku mugaragaro ikirango gishya cya Shampiyona ya Basketball muri Afurika yiswe ‘Basketball Africa League’ (BAL) mu gikorwa cyabereye muri Kigali Arena.

BAL ni irushanwa ryatekerejwe ku bufatanye bwa Shampiyona ya Basketball ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA) n’Ishyirahamwe ry’uyu mukino ku Isi (FIBA).

Mu Rwanda hari kubera ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike ya BAL 2020, aho mu Mujyi wa Kigali hahuriye amakipe umunani yo mu gace k’Iburasirazuba.

Mu makipe umunani ari i Kigali, Patriots BBC ihagarariye u Rwanda yashyizwe mu itsinda A hamwe na JKT yo muri Tanzania, University of Zambia Pacers na GNBC yo muri Madagascar.

Itsinda B rigizwe na City Oilers yo muri Uganda, Ferroviario de Maputo yo muri Mozambique, Kenya Ports Authority yo muri Kenya na Cobra Club yo muri Sudani y’Epfo.

Patriots yatangiye yitwara neza mu mikino ibiri ibanza, kuri uyu wa Kane yabonye intsinzi ya gatatu iyikuye kuri GNBC yo muri Madagascar ku manota 94-88, inakatisha itike yo gukina 1/2.

Mbere y’uyu mukino, Perezida Kagame yamuritse ikirango cya BAL mu gikorwa cyitabiriwe n’abarimo Perezida wa FIBA Africa akaba n’uw’Inama y’Ubutegetsi ya BAL, Anibal Manave; Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall; Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju; Umuyobozi wa FIBA Africa, Alphonse Bilé; Perezida w’Ishyirahamwe rya Basketball muri Sudani y’Epfo, Luol Deng n’Umunya-Nigeria wahoze akina muri NBA, Olumide Oyedeji.

Umukuru w’Igihugu yashimye ubufatanye bwa NBA na FIBA bwabyaye irushanwa rikomeye.

Ati “Nk’Abanyarwanda turishimye kuba mu bufatanye n’izi mbaraga aho NBA na FIBA bihuza mu mikoranire na Afurika, bigatangirira hano mu Rwanda.’’

“Ndashaka kubigereranya no kuba Afurika itanga amabuye y’agaciro gahambaye, amabengeza (Gemstones), yose yavuye hano akoherezwa hanze, akahatunganyirizwa, akongererwa agaciro hanyuma akagarurwa muri Afurika.’’

Perezida Kagame yashimye abagize uruhare mu kugira u Rwanda umufatanyabikorwa muri uru rugendo yise ko ari ‘rurerure kandi rufite igisobanuro cyiza.’

Ati “Iyi BAL icyo itanga ubu ni inyongeragaciro ku mpano z’Abanyafurika. Bacurirwa hano, bakahakurira hanyuma bakazajya ahandi baravuyemo ab’agaciro gakomeye.’’

Ikirango gishya cya BAL cyamuritswe cyifitemo ubutumwa bugaragaza ko Afurika ishoboye kandi ifite umurage ukomeye n’ubudasa muri Basketball.

Cyakozwe mu buryo bwerekana umukinnyi wa Basketball wasimbutse afite umupira mu ntoki, iyo foto irambitse ku mabara y’icyatsi, umuhondo, umutuku n’irijya gusa n’ubururu bwijimye.

Ikirango cya BAL cyashyizweho mu kwerekana umurava wa NBA na FIBA wo gutangiza irushanwa rikomeye riha umwanya urubyiruko rwa Afurika ngo rwiteze imbere runazamure ubukungu bw’umugabane.

Gifite ibisobanuro byinshi aho umutuku n’ubururu bwijimye yahujwe na NBA mu kugaragaza urukundo, ingufu, icyizere n’imbaduko. Umuhondo n’icyatsi bishimangira icyizere cy’ahazaza heza ha Afurika, ibyishimo n’ubwenge.

Ishusho y’umukinnyi wasimbutse afite umupira igaragaza uko abanyempano baziyerekana n’ubumenyi bazagaragaza ubwo BAL izaba itangiye mu 2020.

Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall, yavuze ko ikirango gishya kizamenyekanisha irushanwa ariko kinazamure indangagaciro z’irushanwa.

Ati “Iki kirango cyihariye kiragaruka ku miterere y’umukino wacu, gishushanya ubukungu, uruvange n’imiterere ihamye y’umugabane wacu ndetse gihagarariye Basketball ya Afurika ku ruhando mpuzamahanga .

Mu makipe umunani yo mu Burasirazuba ari i Kigali hazavamo atatu ya mbere azabona itike yo gukina umwaka usanzwe w’imikino wa BAL, guhera muri Werurwe 2020.

Iyi mikino izahuza amakipe 12 izabera mu mijyi irimo Cairo (Misiri), Dakar (Sénégal), Lagos (Nigeria), Luanda (Angola), Rabat (Maroc) na Monastir (Tunisia).

U Rwanda ni rwo ruzakira BAL Final 4 (izahuza amakipe ane mu cyiciro gisoza) n’Umukino wa nyuma byombi bizakinirwa i Kigali mu mpera za 2020.

Imyambaro n’inkweto za NIKE na Jordan ni zo zizaba zemewe gukoreshwa muri iri rushanwa.

NBA na FIBA kandi byanashyigikiye iri rushanwa binyuze mu gutanga ubufasha bukubiyemo amafaranga, gutoza abakinnyi, guhugura abatoza n’abasifuzi no kubaka ibikorwa remezo bizifashishwa muri BAL.

Hamuritswe ikirango gishya cya BAL, irushanwa rikomeye rihuza amakipe y'inkorokoro muri Afurika
Umukuru w’Igihugu yashimye ubufatanye bwa NBA na FIBA bwabyaye irushanwa rikomeye rya BAL
Iki gikorwa cyabaye mbere y'umukino Patriots yatsinzemo GNBC yo muri Madagascar ku manota 94-88

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .