Aba bayobozi bahuye n’Umukuru w’Igihugu nyuma y’imikino ya FIBA yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi mu bagore kizaba mu 2026, yaberaga muri BK Arena. Baganiriye ku kamaro ko gushyigikira abagore muri siporo n’amahirwe yo guteza imbere basketball y’abagore muri Afurika.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 27 Kanama 2024, ni bwo Ibiro bya Perezida wa Repubulika byatangaje ko habayeho ibiganiro byo kuzamura abagore bakina Basketball.
Yagize iti “Muri uyu mugoroba muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yahuye na Anibal Manave uyobora FIBA muri Afurika; Alphonse Bilé, umunyama wa FIBA muri Afurika; Clare Akamanzi, Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa ndetse na Amadou Gallo Fall uyobora Basketball Africa League (BAL) bigendanye n’Imikino y’Ijonjora ry’Ibanze ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi mu Bagore.”
“Baganiriye ku kamaro ko gufasha abagore muri siporo ndetse no kurema amahirwe yo gufasha Basketball y’Abagore gutera imbere kuri uyu mugabane.”
U Rwanda rumaze gutera imbere muri Basketball aho rukomeje kuba intangarugero muri Afurika rwakira amarushanwa akomeye haba mu bagore no mu bagabo.
Imikino y’ijonjora ry’ibanze yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi mu Bagore (FIBA Women’s Basketball World Cup 2026 Pre-Qualifying Tournaments), yari imaze igihe ibera muri BK Arena kuva kuva tariki 19 kugeza 25 Kanama 2024.
Iri rushanwa ryegukanywe na Hongrie yatsinze Sénégal amanota 63-47, hatoranywa n’abakinnyi batanu beza bahize abandi aribo Murekatete Bella w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Virag Kiss na Reka Lelik ba Hongrie, Ndioma Kane wa Sénégal ndetse na Holly Winterburn wa Great Britain.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!