00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame mu byishimo by’ikipe afana yegukanye NBA

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 17 June 2022 saa 07:50
Yasuwe :

Perezida Kagame yashimiye Golden State Warriors yegukanye igikombe cya Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo gutsinda Botson Celtics imikino ine kuri ibiri.

Umukino wa Gatandatu wahuje aya makipe yombi wabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu. Warriors iyobowe na Steph Curry yatsinze amanota 103 kuri 90 ya Boston Celtcis.

Ni igikombe cya kane iyi kipe yegukanye mu myaka umunani ishize.

Perezida Kagame asanzwe ari umufana ukomeye wa Golden State Warriors ndetse ajya anakurikirana imikino yayo mu buryo bw’imbonankubone.

Steph Curry watowe nk’umukinnyi mwiza wahize abandi, MVP, na we ni umwe mu bo Perezida Kagame afana ndetse aherutse kubigarukaho mu kiganiro yagiranye na Masai Ujiri.

Steph Curry ni we watowe nka MVP, ibyishimo byari byamusaze
Klay Thompson yigaragaje bikomeye atsinda amanota atatu inshuro nyinshi
Klay Thompson ni umwe mu nkingi za mwamba zafashije iyi kipe kugera kure
Ibyishimo byasaze Steph Curry nyuma yo gufasha ikipe ye kwegukana igikombe
Warriors yegukanye igikombe cya kane mu myaka umunani
Curry yatsinze amanota 34 muri uyu mukino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .