Uyu mukino wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki 16 Kanama 2024 muri BK Arena.
Wari witezwe cyane kuko uretse guhanganira umwanya wa mbere, aya makipe ari na yo afite abakunzi benshi cyane.
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yaherukaga kugura Isaiah Miller na Aliou Diarra, mu gihe Patriots na yo yaguze Stephaun Branch muri iki Cyumweru, ibi bikaba bimwe mu byatumaga benshi bifuza kureba uyu mukino.
Mu kibuga, ni umukino watangiye wihuta cyane, amakipe yombi atsindana, agace ka mbere karangira anganya amanota 20-20.
Mu gace ka kabiri, Isaiah Miller yatangiye gukora ikinyuranyo no kwigaragaza bikomeye ari na ko afasha APR BBC kuyobora umukino.
Ku rundi ruhande, Stephaun Branch uheruka kugurwa na Patriots umukino wari wamunaniye, cyane ko yari amaze gukorana imyitozo na bagenzi be iminsi itatu gusa.
Igice cya mbere cyarangiye APR BBC iyoboye umukino n’amanota 39 kuri 37.
Ikipe y’Ingabo yakomeje gukina neza no mu gace ka gatatu, Miller na Diarra bagerageza kuyifasha kuyobora umukino. Aka gace karangiye APR BBC ifite amanota 53 kuri 52 ya Patriots.
Patriots yagiye mu gace ka nyuma yiminjiriyemo agafu, abarimo Perry, Ndizeye Dieudonné na Branch waje kwinjira mu mukino bakora ikinyuranyo.
Ku rundi ruhande, Ikipe y’Ingabo yagowe cyane no kugarira ndetse abakinnyi bayo basanzwe batsinda amanota atatu menshi nka William Robeyns, Axel Mpoyo na Shema Osborn ntiyabakundiye.
Umukino warangiye Patriots yatsinze APR BBC amanota 77-70 ishimangira umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona.
Mu mukino wabanjirije uyu, REG BBC yatsinze Espoir BBC amanota 93-71.
Kugeza ubu amakipe ane ya mbere azakina Imikino ya Kamarampaka yamaze kumenyekana ari yo Patriots, APR BBC, REG BBC ndetse na Kepler BBC iri gukina umwaka wa mbere mu Cyiciro cya Mbere.
Muri iyi mikino iteganyijwe muri Nzeri, ikipe ya mbere ihura n’iya kane, iya kabiri igahura n’iya gatatu.
Amafoto: Kwizera Hervé
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!