Ni umukino wari witezwe bikomeye kuko Ikipe y’Ingabo yasabwaga gutsinda ikiyongerera amahirwe yo kwegukana igikombe, mu gihe Patriots BBC yashakaga kugabanya ikinyuranyo.
Umukino watangiye wegeranye cyane, amakipe yombi atsindana ndetse agace ka mbere karangiye anganya amanota 14-14.
Mu gace ka kabiri, umukino wakomeje muri uwo mujyo kuko mu minota itanu yako ya mbere nta kipe yari yagatsinze amanota atanu.
Amanota yakomeje kuba make, byatumaga umukino utaryoha. Ikipe y’Ingabo yatsinze amanota atandatu gusa muri aka gace, mu gihe Patriots yabonyemo 10.
Igice cya mbere cyarangiye Patriots BBC iyoboye umukino n’amanota 24 kuri 20 ya APR BBC.
Patriots yasubiranye imbaraga mu gace ka gatatu, Stephaun Branch na Frank Kamdoh bayitsindira amanota menshi.
Muri aka gace, umukino washyushye nyuma y’aho amakipe awufunguriye. Patriots yagatsinzemo 24 kuri 20 y’Ikipe y’Ingabo.
Muri rusange, agace ka gatatu karangiye Patriots ikomeje kuyobora umukino n’amanota 48 kuri 40 ya APR BBC.
Mu gace ka nyuma, Patriots yakomeje gukina neza izamura ikinyuranyo kigera mu manota 15 (57-42).
Mu minota itatu ya nyuma, Ikipe y’Ingabo yongeye gutsinda cyane ibifashijwemo na Axel Mpoyo na Aliou Diarra, bagerageza kugabanya ikinyuranyo.
Umukino warangiye Patriots yatsinze APR BBC amanota 61-49 bityo amakipe yombi anganya intsinzi ebyiri.
Stephaun Branch wa Patriots ni we watsinze amanota menshi (16), akora ’rebounds’ 14 ndetse anatanga imipira itanu yavuyemo amanota kuri bagenzi be.
Umukino wa gatanu uteganyijwe ku wa Gatanu, tariki 20 Nzeri 2024, muri BK Arena.
Amafoto: Kwizera Hervé
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!