00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Patriots na APR BBC zizaha ikaze Azomco na Flame mu Cyiciro cya Mbere

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 20 December 2024 saa 03:32
Yasuwe :

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Basketball (FERWABA), ryatangaje uko amakipe azahura mu mwaka w’imikino wa 2025 muri shampiyona izatangira ku wa 24 Mutarama 2025.

APR BBC ifite igikombe cya shampiyona giheruka, izafungura ikina na Flame BBC iheruka kuzamuka mu Cyiciro cya mbere mu mukino uzaba ku wa 24 Mutarama 2025.

Patriots BBC iri mu zifite abafana benshi izatangira icakirana na Azomco BBC na yo izaba ikina umwaka wayo wa mbere mu Cyiciro cya mbere. REG BBC iri mu zikomeye, izatangira yakira Orion BBC.

Umukino uba utegerejwe na benshi uhuza APR BBC na Patriots BBC uzaba ku munsi wa nyuma w’imikino ibanza, tariki ya 21 Werurwe 2025.

Ni mu gihe uwa Patriots BBC na REG BBC uri tariki ya 14 Werurwe 2025, APR BBC na REG BBC wo ukaba uteganyijwe ku ya 7 Werurwe 2025.

Muri rusange shampiyona y’uyu mwaka mu bagabo izakinwa n’amakipe 10 ariyo APR BBC, Patriots BBC, REG BBC, Kepler BBC, Espoir BBC, UGB BBC, Tigers BBC, Orion BBC, Azomco BBC na Flame BBC.

Mu bagore shampiyona izatangira tariki ya 25 Mutarama 2025, aho REG WBBC ifite Igikombe cya Shampiyona giheruka izatangira yakira UR Huye WBBC, APR WBBC izakine na UR Kigali, mu gihe Kepler WBBC izakina na The Hoops.

Umukino utegerejwe na benshi wa APR WBBC na REG WBBC uzaba tariki ya 1 Werurwe 2025.

Iyi shampiyona irimo ikipe nshya ya Azomco WBBC yiyongeraho andi 10 asanzwe ariyo REG WBBC, APR WBBC, Kepler WBBC, GS Marie Reine Rwaza, The Hoops, GS Gahini, East Africa University, UR Kigali na UR Huye WBBC.

Bitaganyijwe ko umwaka w’imikino mu bagore uzarangira tariki ya 5 Nzeri 2025, mu gihe uw’abagabo ari kuya 1 Kanama 2025 hakinwa, umukino w’intoranwa uzaherekezwa n’igitaramo.

Umukino wa APR BBC na Patriots uteganyijwe muri Werurwe 2025
APR BBC ifite ibikombe bya shampiyona bibiri biheruka
REG WBBC na APR WBBC zizahura tariki ya 1 Werurwe 2025
REG WBBC ifite Igikombe cya Shampiyona giheruka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .