Uyu mukinnyi w’imyaka 29 yamaze kugera mu Rwanda aho akomeje gukorana imyitozo na bagenzi be. Yanyuze mu makipe menshi nyuma yo kutemererwa gukina muri NBA.
Branch yakiniye Telenet Giants Antwerp yo mu Bubiligi, South Bay Lakers na Salt Lake City Stars zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na Kaarinan Ura Basket yo muri Finlande.
Patriots BBC ikomeje kwitegura umukino ubanziriza uwa nyuma wa shampiyona izakiramo APR BBC ku wa Gatanu, tariki 16 Kanama 2024 mu mukino wo guhatanira umwanya wa mbere.
Kugeza ubu, APR BBC irayoboye n’amanota 33, aho irusha Patriots amanota atatu gusa yo iracyafite undi mukino izakinamo na REG BBC ku Cyumweru.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!