Patriots BBC yisanze mu itsinda ry’urupfu mu isubukurwa rya Shampiyona ya Basketball

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 13 Ukwakira 2020 saa 11:30
Yasuwe :
0 0

Tombora y’uburyo amakipe azahura mu irushanwa rito ryo gusoza Shampiyona ya Basketball mu Rwanda (BK Basketball National League) yasize Patriots BBC ifite igikombe giheruka, iri mu itsinda rimwe n’amakipe ya APR BBC na Espoir BBC.

Kuri uyu wa Kabiri, muri Kigali Arena, nibwo habaye tombora y’uburyo amakipe umunani y’abagabo n’andi ane y’abagore, azahura mu irushanwa ry’iminsi irindwi rigamije gusoza Shampiyona ya Baskteball iterwa inkunga na Banki ya Kigali PLC, yahagaritswe na Coronavirus muri Werurwe.

Muri iyi tombora yayobowe n’abanyamakuru, Usher Komugisha na Bayingana David, Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Tekinike n’Amarushanwa muri FERWABA, Ntaganda Ernest, yavuze ko amakipe azakina iyi mikino yatoranyijwe hagendewe ku buryo yari ahagaze kugeza aho imikino yahagarariye mu mezi arindwi ashize.

Ati “Byari bigoranye guhitamo amakipe umunani mu bagabo cyangwa ane mu bagore, ariko dushaka uburyo bunyuze mu mucyo. Twafashe amanota ikipe yabonye tuyagabanya n’imikino yakinnye, tuzikurikiranya tugendeye ku mpuzandengo. Abanyamuryango babihaye umugisha mu Nama y’Inteko Rusange yabaye mu kwezi gushize.”

Hemejwe ko amakipe umunani ya mbere mu bagabo agabanywa mu matsinda abiri; amakipe abiri ya mbere agatandukanywa, andi hakabanza kuba tombora mu gihe mu bagore ho, amakipe ane azabanza guhura hagati yayo yose mbere y’uko hakinwa ½.

REG BBC yabaye iya mbere, yayoboye itsinda A mu gihe APR BBC ya kabiri, yayoboye itsinda B. Tombora yasize itsinda A rigizwe na REG BBC , RP-IPRC Musanze, RP-IPRC Kigali BBC na UGB mu gihe itsinda rya kabiri (B) ririmo APR BBC, Espoir BBC, Patriots BBC ifite igikombe cya Shampiyona giheruka na RP-IPRC Huye BBC.

Imikino y’amatsinda izatangira tariki ya 18 Ukwakira, aho amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda, azabona itike ya ½ mu gihe azatsinda muri iki cyiciro, azagera ku mukino wa nyuma uzakinwa tariki ya 24 Ukwakira muri Kigali Arena.

Muri Shampiyona y’Abagore, amakipe ane ya mbere azahura hagati yayo akurikiranye ku buryo bukurikira; RP-IPRC Huye WBBC, The Hoops Rwa, Ubumwe WBBC na APR WBBC. Ikipe ya mbere izabanza guhura n’iya kane, iya kabiri ihure n’iya gatatu kugeza zihuye zose.

Iki cyiciro nikirangira nibwo hazarebwa uburyo amakipe akurikirana, ubundi hemezwe uko azahura muri ½.

Nshuti Thierry ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Banki ya Kigali PLC, yavuze ko bongeye ubushobozi bashyiraga muri Shampiyona ya Basketball kugira ngo u Rwanda rwerekane ko rwatsinda Coronavirus, imikino ikongera gukinwa.

Ati "Twagiye twungurana ibitekerezo kugeza twemeranyijwe uburyo imikino igiye kubamo. Icyadushimishije nka Banki ya Kigali ni uko batubwiye ko hari indi mikino ya Afrobasket 2021 izabera hano, duharanira ishema ry’Igihugu. Turi kugukora ibishoboka ngo ubushobozi bukenewe buboneke kuko bisaba ko abakinnyi baba muri Hoteli."

"Uburyo biteguye muzaryoherwa. Abakinnyi twakoze ku buryo bagira ubwirinzi bukomeye. Tubikoze ngo tugaragaze ko twatsinda Coronavirus.”

Ku bijyanye no kuba abafana bakwemerwa kwitabira imikino, Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Amarushanwa muri FERWABA, Nyirishema Richard, yavuze ko imikino izabera mu muhezo ariko hakomeje ibiganiro by’uburyo yakwerekanwa kuri televiziyo.

Ati “Nibyo twese twifuza ko abafana baba hafi y’abakinnyi, ariko tugendera ku mategeko. Turategereje kandi dufite icyizere ko mu minsi iri imbere tuzabyemererwa. Kuri iyi nshuro imikino izajya ica ku mbuga nkoranyambaga za Ferwaba, hari ibiganiro ko yaca kuri televiziyo. Izaca kandi no kuri Instagram ya Banki ya Kigali.”

Imikino y’amatsinda izakinwa hagati ya tariki ya 18 n’iya 21 Ukwakira 2020 mbere y’uko tariki 22 Ukwakira haba ikiruhuko. Imikino ya ½ n’umukino wa nyuma biteganyijwe hagati ya tariki ya 23 n’iya 24 Ukwakira.

FERWABA yatangaje ko mu minsi ya mbere hateganyijwe imikino itanu ku munsi, uwa mbere ukajya utangira saa Tatu (09:00) naho uwa nyuma ukaba saa Kumi n’ebyiri (18:00). Mu minsi isoza, hazajya haba imikino ine uretse ku wa nyuma hazaba ibiri gusa.

Amakipe azitabira iri rushanwa, azajya mu mwiherero guhera tariki ya 16 Ukwakira, aho azapimwa Coronavirus ndetse akazaba acumbikiwe muri La Palisse i Nyamata.

Uhereye iburyo ni: Nshuti Thierry ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Banki ya Kigali; Visi Perezida wa Kabiri wa FERWABA, Nyirishema Richard (hagati) na Ntaganda Ernest uyobora Komisiyo ya Tekinike n'amarushanwa muri FERWABA
Abanyamakuru; Usher Komugisha (ibumoso) na David Bayingana (iburyo) bayoboye tombora y'uburyo amakipe azahura mu isubukurwa rya Shampiyona ya Basketball
Patriots BBC ifite igikombe giheruka, yisanze mu itsinda ririmo APR BBC yari iya kabiri uyu mwaka
APR WBBC yatwaye Shampiyona iheruka mu bagore, itsinze The Hoops mu mikino ya nyuma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .