Patriots BBC yikuye mu irushanwa ry’Intwari 2020, ivuga ko yihagazeho gitwari

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 26 Mutarama 2020 saa 02:37
Yasuwe :
0 0

Ikipe ya Patriots BBC yamaze gutangaza ko itazakina imikino y’irushanwa ry’igikombe cy’Intwari 2020 muri Basketball nyuma y’uko itewe mpaga ku mukino wa mbere yagombaga guhuramo na IPRC Kigali BBC ku wa Gatanu.

Patriots BBC yafashe iki cyemezo nyuma y’uko yangiwe gukinisha Umurundi Nijimbere Guibert iheruka gusinyisha, imukuye muri IPRC Kigali ndetse akaba ari we wabaye intandaro yo guterwa mpaga ku wa Gatanu.

Mu butumwa iyi kipe yashize ku rubuga rwa Twitter, yatangaje ko ititabira umukino yagombaga gukina kuri iki Cyumweru hamwe na Shoot For The Stars.

Patriots BBC ivuga ko yafashe icyemezo cyo kwihagararaho nk’uko Intwari z’u Rwanda zabigenje, zigahanira ikiri ukuri.

Iti “Turabamenyesha ko n’uyu munsi tudakina muri #BasketballHeroes2020. Nka Patriots (abakunda igihugu), icyo dukora ni icyo Intwari zacu zakoze ari cyo guhagarara ku kiri ukuri kuri twe no ku gihugu cyacu.”

“Abafana bacu turabagira inama yo kwitabira indi mikino mu rwego rwo guha agaciro Intwari zacu.”

Nyuma yo guterwa mpaga ku wa Gatanu, Patriots BBC yari yatangaje ko impamvu yanze gukina ari uko abateguye iri rushanwa ry’Intwari 2020 birengagije amategeko batanze.

Patriots BBC yari mu itsinda B hamwe na RP-IPRC Kigali na Shoot For The Stars, aho ikipe ya mbere ariyo yagombaga gukomeza muri ½.

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu mu bagabo, Espoir BBC yatsinze RP- IPRC Musanze amanota 105-83 naho REG BBC itsinda UR Huye amanota 93-33.

Mu bagore,RP- IPRC Huye yatsinze Ubumwe BBC amanota 70-31 mu gihe The Hoops yatsinze APR WBBC amanota 46-31.

Patriots BBC yikuye mu irushanwa ry’Intwari 2020

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza