Patriots BBC yihanije Hawassa mu mukino wa kabiri wo gushaka itike ya BAL

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 18 Ukwakira 2019 saa 09:03
Yasuwe :
0 0

Patriots BBC ihagarariye u Rwanda mu mikino yo gushaka itike yo gukina irushanwa rya Basketball Africa League rizaba mu mwaka utaha, yitwaye neza mu mukino wa kabiri yakinnye kuri uyu wa Gatanu, itsinda Hawassa BBC yo muri Ethiopia amanota 125-50.

Iyi kipe yegukanye Shampiyona ya Basketball mu Rwanda, iherereye mu itsinda D riri gukina i Dar es Salaam muri Tanzania.

Patriots BBC yatangiye neza muri iyi mikino,itsinda Dynamo yo mu Burundi mu mukino wa mbere wabaye ku wa Kane.

Kuri uyu wa 18 Ukwakira 2019 yakinnye umukino wa kabiri, ihura na Hawassa City ihagarariye Ethiopia.

Patriots yatsinze agace ka mbere ku manota 29-16 mu gihe amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 62-25.

Iyi kipe iharagariye u Rwanda yasoje agace ka gatatu yashyizemo ikinyuranyo cy’amanota 55 (95-40) mu gihe umukino nyir’izina warangiye kimaze kuba amanota 75 (125-50).

Ruzigande Ally na Kenneth Gasana, bombi batsinze amanota 23 muri uyu mukino.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, Umutoza wa Patriots BBC, Henry Mwinuka, yashimiye abakinnyi be uko bakomeje kwitwara.

Ati “Kuba tumaze kubona intsinzi ebyiri, tumaze gukora ½ cy’akazi kacu. Nishimiye uko abakinnyi bitwaye uyu munsi. Twari twababwiye ko twugarira cyane kandi twabigezeho kandi nishimiye n’uburyo twasatiraga.”

Patriots BBC izagaruka mu kibuga kuri uyu wa Gatandatu saa 16:30, aho izakina umukino wa gatatu na JKT yo muri Tanzania mu gihe izasoreza kuri City Oilers yo muri Uganda ku Cyumweru.

Ruzigande Ally ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza muri uyu mukino
Kenneth Gasana agerageza kwambura umupira kapiteni wa Hawassa BBC, Pangi Omod

Amafoto: FIBA


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .