Patriots BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ya Baskteball, ibona itike yo gukina BAL (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 22 Nzeri 2019 saa 12:49
Yasuwe :
0 0

Patriots BBC yisubije Igikombe cya Shampiyona ya Basketball iterwa inkunga na Banki ya Kigali PLC nyuma yo gutsinda REG BBC amanota 65-59 mu mukino wa Karindwi, ari na wo wa nyuma wasozaga iya Playoffs, wabaye kuri uyu wa Gatandatu muri Kigali Arena.

Amakipe yombi yahuriye muri uyu mukino wa kamarampaka nyuma y’uko Patriots BBC iturutse inyuma ikishyura REG BBC, bakanganya imikino 3-3 ku wa Gatanu.

Agace ka mbere k’uyu mukino karangiye amakipe yombi anganya amanota 10-10 mu gihe hatangiye kugaragara ikinyuranyo cyane ubwo abakinnyi ba REG BBC batakazaga imipira myinshi, iyo bagerageje gushyira mu nkangara igasamwa n’aba Patriots BBC.

Ndizeye Dieudonné wigaragaje muri uyu mukino na mugenzi we, Hagumintwari Steven, bombi bagoye REG BBC mu gace ka kabiri karangiye Patriots BBC yashyizemo ikinyuranyo cy’amanota 12 (35-23) mu gihe mu gace ka gatatu Mukengerwa Benjamin na Shyaka Olivier bagerageje kuyagabanya.

Habura iminota itanu n’amasegonda 10 muri aka gace, REG BBC yarushwaga amanota arindwi, ariko Hagumintwari Steven na Makiadi Ongea Michael bafasha Patriots kuyazamura aba 12 mbere y’uko REG BBC ibifashijwemo na Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson, iyagabanya, aka gace kakarangira hasigayemo atandatu gusa.

REG BBC yakinnye neza mu gace ka nyuma, yotsa igitutu Patriots BBC kugeza ubwo hasigayemo ikinyuranyo cy’amanota abiri gusa mu masegonda 35 ya nyuma (61-59). Ndizeye Dieudonné na Ruzigande Ally bombi batsinze kuri Lancer franc, bafashije Patriots gusoza umukino harimo ikinyuranyo cy’amanota atandatu (65-59).

Gutsinda uyu mukino byatumye Playoffs (zari zigizwe n’imikino irindwi) zirangira Patriots iri imbere n’intsinzi 4-3, yisubiza Shampiyona ya Basketball iterwa inkunga na Banki ya Kigali ndetse inabona itike yo guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL).

Ndizeye Dieudonné wa Patriots BBC yatsinzemo amanota 22 mu gihe Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson wa REG BBC yatsinzemo 13.

REG BBC na Patriots BBC zahuriye mu mukino wa 7 wagombaga gutanga ikipe itwara igikombe
Kubwimana Kazingufu Ally ashakira inzira ku ruhande nyuma yo guhura n'urukuta rw'abakinnyi ba Patriots BBC
Makiadi Ongea Michael (15), Ruzigande Ally (25) na Hagumintwari Steven ba Patriots BBC
Umuhanzikazi Gaby Kamanzi mu barebye uyu mukino
Kami Kabange yitegura gutera lancer franc
Abafana ba Patriots BBC bizeye intsinzi hakiri kare
Dj Marnaud ni we wasusurukije abitabiriye uyu mukino wabereye muri Kigali Arena
Hagumintwari Steven ashaka uko atambuka hagati y'abakinnyi ba REG BBC
Umukino wari witabiriwe nubwo bitageze nk'aho ku wa Gatanu
Kami Kabange abanza kwitegereza aho ashyira umupira
Igor Kovacevic utoza REG BBC, atanga amabwiriza ku bakinnyi be
Meya w'Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard yari afite akanyamuneza kuri uyu mukino
Perezida wa FERWABA, Mugwiza Desire ashyikiriza Patriots BBC igikombe cya Shampiyona yegukanye
Abakinnyi ba Patriots bishimira igikombe begukanye ku nshuro ya kabiri

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza