Patriots BBC yatsinze UNZA Pacers ikomeza kuyobora itsinda (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 19 Ukuboza 2019 saa 06:50
Yasuwe :
0 0

Umunsi wa kabiri w’imikino y’amatsinda yo mu ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’irushanwa rya Basketball Africa League (BAL 2020), wasize Patriots BBC itsinze University of Zambia Pacers amaanota 76-53, iyobora itsinda A n’amanota ane.

Uyu mukino wo mu itsinda A ni wo wasoje iyakinwe kuri uyu wa Gatatu muri Kigali Arena.

Iyi kipe yo muri Zambia ni yo yinjiye mu mukino neza, itsinda agace ka mbere ku manota 17-14 mu gihe Patriots BBC ihagarariye u Rwanda, yatsinze agace ka kabiri ku manota 26-10 ndetse iyishyiramo ikinyuranyo cy’amanota 13.

Agace ka gatatu karangiye ikinyuranyo kimaze kugera ku manota 22 (41-63) mu gihe Patriots BBC yatsinze agace ka nyuma ku manota 13-12 bituma umukino urangira harimo ikinyuranyo cy’amanota 23 (76-53).

Tyvon Coper wa UNZA Pacers yatsinze amanota 14 muri uyu mukino mu gihe Kenneth Gasana yatsinzemo amanota 24 naho Sagamba Sedar atsinda amanota 10.

Gutsinda uyu mukino byatumye Patriots BBC ikomeza kuyobora itsinda A n’amanota 4 mu mikino ibiri, ikurikiwe na GNBC yo muri Madagascar na yo yagize amanota ane nyuma yo gutsinda JKT amanota 87-63.

UNZA Pacers na JKT yo muri Tanzania, zombi ziranganya amanota abiri muri iri tsinda.

Itsinda B riyobowe na Ferroviario de Maputo yo muri Mozambique, yagize amanota ane nyuma yo gutsinda City Oilers yo muri Uganda amanota 92-87 mu gihe Cobra yo muri Sudani y’Epfo ifite inota rimwe.

Umukino wari guhuza Cobra na KPA ntiwabaye kuko iyi kipe yo muri Kenya byageze ku masaha y’umukino wa kabiri itaragera i Kigali, bituma wimurirwa ku wa Gatanu.

Patriots BBC iragaruka mu kibuga kuri uyu wa Kane saa 20:00, ihura na GNBC mu mukino usoza iyo mu itsinda A, aho iba yizeye kwitwara neza igakomeza muri ½ kizakinwa ku wa Gatandatu.

Amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda, ni yo azakomeza muri ½, aho atatu ya mbere azabona itike yo gukomeza mu kindi cyiciro kizakinwa guhera muri Werurwe 2020.

Kenneth Gasana witwaye neza muri uyu mukino, asama umupira
Kasongo Aubin Junior agerageza gutsinda amanota
Titus Hampongo Mapani atsindana amanota abakinnyi ba Patriots BBC
Kenneth Gasana yatsinze amanota 24 muri uyu mukino
Nijimbere Guibert mu kirere, ashyira umupira mu nkangara
Ndizeye Dieudone asiga abakinnyi ba UNZA Pacers nyuma yo kubambura umupira
Mukama Jean Victor areba bagenzi be
George Wilbert Blakeney wa Patriots BBC yatsinze amanota arindwi muri uyu mukino
Umutoza wungirije wa Patriots BBC, Liz Mills
Kapiteni wa Patriots BBC, Mugabe Aristide ashaka uko acenga Dingani Hara wa UNZA Pacers
Adarius Lamar Pegues wa Patriots BBC atsinda amanota
Caley Odhiambo utoza Patriots BBC
Adaris Pegues ahanganiye umupira n'abakinnyi ba UNZA Pacers
Nijimbere Guibert yatsinze amanota abiri gusa muri uyu mukino

Amafoto: Umurerwa Delphin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .