Ni mukino warimo ihangana rikomeye kuko muri uyu mwaka Tigers BBC yariyubatse bikomeye, ihereye ku mutoza Henry Mwinuka yakuye muri Patriots BBC.
Amakipe yombi yari afite abakinnyi bashya, aho Tigers BBC yari ifite Pitchou Manga yakuye muri REG, mu gihe Patriots yari ifite Cole Elliott iheruka kwibikaho.
Uyu mukino watangiye wihuta cyane, amakipe yombi atsindana. Agace ka mbere karangiye Patriots BBC iyoboye n’amanota 24 kuri 20 ya Tigers.
Mu gace ka kabiri, umukino wakomeje kwegerana cyane, amakipe yombi agendana mu manota ariko Elliot akaba ikinyuranyo ku ruhande rwa Patriots.
Ku rundi ruhande, Nichelberry David na Irutingabo Fiston bageragezaga kugabanya ikinyuranyo.
Igice cya mbere kiryoshye, cyarangiye Patriots BBC iyoboye umukino n’amanota 43 kuri 41 ya Tigers BBC.
Umukino wakomeje muri uwo mujyo no mu gace ka gatatu, Shema Bruno yatsindaga amanota atatu, Cole Elliott na we akabigenza uko ku rundi ruhande.
Aka gace karangiye Patriots BBC ikomeje kuyobora umukino n’amanota 66 kuri 61 ya Tigers BBC.
Mu gace ka nyuma, Frank Kamdoh yatangiye gutsinda, Patriots yongera ikinyuranyo kigera mu manota 10 (73-63).
Mu minota ya nyuma, Tigers yirangayeho kuko itabashakaga kubyaza umusaruro ‘lancer franc’ nyinshi yabonaga zakayifashije kugabanya ikinyuranyo.
Umukino warangiye Patriots BBC yatsinze Tigers BBC amanota 86-78, yongera kubona amanota cyane ko mu mukino uheruka yari yatsinzwe na UGB.
Mu mukino we wa mbere, Cole Elliott yatsinze amanota 26 mu gihe uwatsinze menshi muri Tigers ari Irushingabo Fiston wabonye 15.
Mu wundi mukino wabaye ku wa Gatanu, REG BBC yatsinze UGB amanota 86-63.
Shampiyona izakomeza ku Cyumweru, tariki ya 9 Gashyantare 2025, aho Espoir BBC izakira Kepler BBC Saa Sita n’Igice naho UGB ikine na APR BBC Saa Munani n’Igice.
Orion BBC izakina na Patriots BBC Saa Kumi n’Imwe, mu gihe Tigers BBC izakina na REG BBC Saa Moya n’Igice. Iyi mikino yose izabera muri Petit Stade i Remera.













TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!