Patriots BBC yatsinze Dynamo mu mukino wa mbere wo gushaka itike ya BAL

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 18 Ukwakira 2019 saa 07:48
Yasuwe :
0 0

Patriots BBC ihagarariye u Rwanda mu mikino yo gushaka itike yo gukina irushanwa rya Basketball Africa League rizaba mu mwaka utaha, yitwaye neza mu mukino wa mbere yakinnye kuri uyu wa Kane, itsinda Dynamo BBC yo mu Burundi amanota 73-64.

Iyi kipe yegukanye Shampiyona ya Basketball mu Rwanda, iherereye mu itsinda D riri gukina i Dar es Salaam muri Tanzania.

Patriots BBC na Dynamo BBC ni amakipe aziranye kuko akunze guhurira mu marushanwa yo mu karere.

Kuri uyu wa Kane, yakinnye umukino wamaze igihe kinini bitewe n’imvura yaguye Stade ibera imikino yo mu nzu yo muri Tanzania ikava ndetse hakaba n’ikibazo cy’ibura ry’umuriro.

Patriots yatsinze agace ka mbere ku manota 22-16 mu gihe amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 42-30. Ndizeye Ndayisaba Dieudonné na Nijimbere Guibert buri umwe yari amaze gutsindira iyi kipe ihagarariye u Rwanda amanota 10.

Dynamo yagerageje kuzamura amanota yayo mu gace ka gatatu, ariko na Patriots BBC ikomeza kwihagararaho, hagumamo ikinyuranyo cy’amanota icyenda (52-43) ndetse aba ari yo agumamo kigeza umukino urangiye ari 73-64.

Nyuma y’umukino, Ndayisaba Dieudonné watsinze amanota menshi (15) ku ruhande rwa Patriots BBC, yavuze ko icyabafashije kwitwara neza ari ugukinira hamwe nk’ikipe.

Ati” Twakiniye hamwe nk’ikipe bidufasha kubona intsinzi twashakaga. Wari umukino ukomeye ariko birangiye tuwutsinze. Mu by’ukuri twari dukeneye iyi ntsinzi kuko iradufasha no gutegura indi mikino ikurikiraho.”

Hakizimana Jean wa Dynamo BBC yatsinze amanota 24, kurusha undi wese wagaragaye muri uyu mukino.

Undi mukino wabaye kuri uyu wa Kane, warangiye City Oliers yo muri Uganda inyagiye Hawassa City yo muri Ethiopia amanota 100-49.

Iyi kipe yo muri Uganda iyoboye itsinda D mu mikino ibiri imaze gukina dore ko yari yatsinze umukino wa mbere wabaye ku wa Gatatu ku manota 71-51 ya Dynamo mu gihe JKT yo muri Tanzania yari yatsinze Hawassa amanota 87-47.

Patriots BBC iragaruka mu kibuga kuri uyu wa Gatanu saa 16:30, aho ikina umukino wa kabiri na Hawassa City yo muri Ethiopia mu gihe City Oilers ikina na JKT BBC mu wundi mukino utangira saa 19:00.

Umunyamerika Blakeney George yatsindiye Patriots BBC amanota 10 muri uyu mukino
Ndayisaba Dieudonné yatsinze amanota menshi (15) ku ruhande rwa Patriots BBC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .