Patriots BBC yatewe mpaga na IPRC-Kigali BBC mu irushanwa ry’Intwari 2020

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 25 Mutarama 2020 saa 08:47
Yasuwe :
0 0

Patriots BBC imwe mu makipe akomeye muri Basketball y’u Rwanda, yatewe mpaga na IPRC Kigali BBC nyuma yo gushaka gukinisha Nijimbere Guibert iyi kipe yindi ivuga ko atigeze agurwa mu buryo bukurikije amategeko.

Nijimbere Guibert yageze muri Patriots BBC mu Ugushyingo umwaka ushize, aguzwe ku masezerano y’imyaka ibiri, anayikinira mu mikino y’ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike ya Basketball Africa League (BAL 2020) ryabereye i Kigali mu Ukuboza 2019.

Uyu mukinnyi ukomoka mu Burundi, yari asanzwe akinira IPRC Kigali BBC, ariko akaba yaranitabazwaga na Patriots BBC mu marushanwa arimo GMT 2019 n’ijonjora rya mbere rya Basketball Africa League ryabereye muri Tanzania mu Ukwakira 2019.

Mbere y’uko Shampiyona ya Basketball itangira mu cyumweru gishize, IPRC Kigali BBC yatangaje ko Nijimbere wayigezemo mu mwaka w’imikino wa 2016/17, akiyifitiye amasezerano ndetse itigeze yumvikana na Patriots BBC ivuga ko yamuguze.

Uyu mukinnyi yari mu bafite ibibazo byihariye bitarakemuka ku buryo atari yemerewe gukina muri iri rushanwa ry’Intwari.

Patriots BBC yo yahisemo kumwitabaza kuri uyu mukino, ariko IPRC Kigali BBC bari bagiye guhura yanga ko ikina ndetse biba ngombwa ko iyi kipe ifite igikombe cya Shampiyona iheruka, iterwa mpaga kuko yanze gukoresha abandi bakinnyi yari ifite batarimo Nijimbere Guibert.

Umuyobozi wa Tekiniki muri FERWABA, Habineza Mugwaneza Claudette, yabwiye itangazamakuru ko Patriots BBC yarenze ku mabwiriza bari bayihaye ko itagomba gukinisha Nijimbere Guibert.

Ati “Patriots irenze ku mabwiriza twayihaye, twayibwiye ko batagomba gukinisha umukinnyi Nijimbere Guibert kuko atarabona ibyangombwa byuzuye bimukura muri IPRC Kigali birimo ibaruwa imwemerera guhindura ikipe, rero babirenzeho bamutanga ku rutonde rw’abakinnyi bari bukoreshe kandi ntabwo byari byemewe, niyo mpamvu duhisemo ko baterwa mpaga."

IGIHE yabonye ubutumwa bwa E-mail bwohererejwe amakipe yombi na FERWABA saa 16:03 kuri uyu wa Gatanu, buvuga ko Nijimbere Guibert atemerewe gukina, ko ahubwo ku wa Gatatu tariki ya 29 Mutarama 2020 hazaba inama ihuza amakipe yombi kuri iki kibazo.

Patriots BBC yo yahisemo kumushyira ku rutonde nk’uko amategeko abivuga ko abakinnyi bose batangwa iminota 40 mbere y’umukino, yanga gukina nyuma yo gusanga atigezwe yemezwa mu bakina, nk’uko byagarutsweho na Mukurarinda Jean Claude ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’iyi kipe.

Ati “Twebwe dufite amasezerano y’umukinnyi Nijimbere Guibert, ntabwo bidutunguye ko FERWABA itumye duterwa mpaga ariko twebwe ubu dufite kopi y’amasezerano y’umukinnyi nubwo tutarabona ibaruwa imurekura, ariko umukinnyi turabyizeye ko ari uwacu."

"Twebwe batubwiye ko twatinze kwandikisha umukinnyi ariko twebwe tubabwira ko twamwandikishije kera none mu kanya baduhaye urutonde rutariho umukinnyi wacu Nijimbere Guibert twatanze ku mwanya wa mbere ku rutonde."

Bivugwa ko IPRC Kigali yifuza guhabwa byibuze miliyoni 13 Frw kugira ngo irekure Nijimbere.

Ubuyobozi bwa Patriots BBC bwasohoye itangazo bwisegura ku bakunzi bayo, buvuga ko impamvu ikipe yanze gukina ari uko abateguye iri rushanwa ry’Intwari birengagije amategeko batanze.

Yagize iti “Tubabajwe cyane n’icyemezo cya FERWABA cyo kurangiza umukino kubera impamvu zitandukanye zidafite aho zihuriye n’amategeko y’irushanwa.’’

“Abashinzwe tekiniki mu ikipe yacu bari bateguye ikipe yari yiteguye guhesha ishema ibendera rya Patriots BBC ndetse by’akarusho intwari z’igihugu cyacu. Ibi bitandukanye n’amategeko y’Irushanwa ry’Ubutwari 2020 muri Basketball nk’uko twabigaragaje.”

“Tubiseguyeho, mwe bafana bacu n’abakunzi bacu mwari mwitanze ku bwinshi mwaje kureba umukino ariko mukaba mutabonye ibirori mwari mwiteze.”

“Nka Patriots BBC, dushyigikiye urukundo rw’umukino ariko na none n’ubunyamwuga n’icyubahiro. Ntabwo twabonye uko duhagararira indangagaciro zacu bitewe n’ibyo twasabwe uyu mugoroba bityo duhitamo guharanira uburenganzira bwacu.”

“Turizera ko ibibazo byose biraza gukemurwa hakurikijwe amabwiriza.”

Rimwe mu mabwiriza y’iri rushanwa ry’Intwari yatanzwe na FERWABA, rivuga ko abakinnyi batanzwe ko bazakina umwaka w’imikino wa 2019/20, ari bo bazakina iri rushanwa, akaba ari na cyo bivugwa ko Patriots BBC yashingiyeho ihitamo gukinisha Nijimbere Guibert.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, IPRC Kigali yari yatsinze Patriots BBC amanota 85-80 mu mukino w’umunsi wa mbere wa Shampiyona, wo utarakinwe na Nijimbere kuko yari mu ikipe y’u Burundi yari muri Kenya.

Undi mukino w’irushanwa ry’Intwari wabaye kuri uyu wa Gatanu, warangiye APR BBC itsinze Tigers BBC mu buryo bugoranye amanota 91-85.

Umunsi wa kabiri w’iri rushanwa urakinwa kuri uyu wa Gatandatu, ahateganyijwe imikino irindwi mu bagabo n’abagore.

Abakinnyi ba Patriots BBC bashimira Nijimbere Guibert ku mukino iyi kipe yatsinzemo City Oilers BBC mu majonjora ya BAL 2020
Nijimbere Guibert ni we wabaye intandaro yo guterwa mpaga kwa Patriots BBC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza